Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko igihe cyose hagiye haduka icyorezo cya Ebola mu Bihugu bikikije u Rwanda, iki Gihugu cyagiye gishyiraho ingamba zo kugira ngo kitakigeramo, ari na ko cyabikoze ubu, akizeza abazagenderera u Rwanda ko bazaza bagasubira iwabo ntaho bahuriye n’iki cyorezo.
Ni nyuma y’iminsi 30 hatangajwe icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse kikaba gikomeje kugaragara muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda no muri Uganda, na yo yegeranye n’iki Gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwizeza Abaturarwanda ko nubwo iki cyorezo cyagaragaye mu Bihugu by’ibituranyi, ariko kitaragera mu Rwanda.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma ivuga ko “inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikiranira hafi uko gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda. Kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda no mu duce bihana imbibi.”
Guverinoma yakomeje igira iti “Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho icyorezo cyamenera hose.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko igihe cyose u Rwanda rugenda rwongera imbaraga mu ngamba zarwo zo gukumira ko iki cyorezo cya Ebola kigera mu Rwanda, bityo ko abazasura iki Gihugu bakwiye kukizamo bafite icyizere gihagije ko ntaho bazahurira n’iki cyorezo.
Ati “Ni na byo turi gukora muri iki gihe. Nuramuka uje mu Rwanda uyu munsi, turakwizeza ijana ku ijana ko uzaba utekanye, nta Ebola ihari, kandi uburyo bwose burahari bwo gutuma wishimira ibihe uzahagirira ukanasubira iwanyu amahoro.”
Yavuze kandi ko n’abanyamahanga basanzwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi byabo mu Rwanda, na bo bizezwa ko ntaho bazahurira na Ebola kuko hashyizweho ingamba zo kugikumira, ndetse n’izo kugira icyakorwa mu gihe haba hagaragaye iyi ndwara kugira ngo idakwirakwira.
RADIOTV10





