Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yongeye guterana amagambo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General Muhoozi Kainerugaba, umwe acyurira undi ko yavukiye muri Uganda, undi akavukira mu mahanga.
Guterana amagambo kw’aba bombi gukunze kubaho, kongeye kuzamurwa n’ifungwa ry’umunyamategeko Erias Lukwago Ssalongo ryakozwe na Muhoozi Kainerugaba, bikarakaza Bobi Wine wahise ahagurukira kubyamagana.
Bobi Wine abinyujije kuri X, yari yabwiye General Muhoozi, ko nubwo yigira umusirikare ukomeye, ariko ngo ari umunyantege nke kandi ko ngo amapeti yabonye atayakwiye.
Yari yanditse ati “Amapeti nk’ayo wambara ntiwayabonye uyakwiye, ntibitangaje kugutuka no kugusuzugura buri munsi. Ibikorwa byawe biteye isoni cyane ku Ngabo z’Ingabo za Uganda (UPDF). Amateka azakwibuka wowe na so mu kimwaro. Umunsi umwe ndetse n’abana bawe bazagorwa no kurengera izina ryawe.”
General Muhoozi ukunze guterana amagambo n’uyu munyapolitiki, na we yagize ati “Kabobina, ashobora kwihisha inyuma y’abazungu igihe uko yakwigira kose. Ariko uko byagenda kose nzamufunga.”
Muhoozi Kandi yahishuye ko ngo Bobi Wine amaze iminsi yinginga se Museveni ngo ntibazamufunge igihe azaba yagarutse muri Uganda avuye mu biruhuko.
Yagize ati “Kabobina yakomeje kwinginga Mzee ngo ntituzamufunge ubwo azaba avuye mu biruhuko bye muri Amerika. Ubu ndahiye ko tuzamufata nta kabuza.”
Muhoozi Kandi yabwiye Bobi Wine ko igihe azaba yagarutse muri Uganda, ntaho azihishira ku buryo atazafatwa ngo afungwe.
Bobi Wine na we akomeje guca ku ruhande akibasira General Muhoozi, aho yanamucyuriye ko Uganda ari Igihugu yavukiyemo ku buryo adafite ubwoba bwo kukizamo. Yagize ati “Navukiye muri Uganda, mu gihe wowe wavukiye muri Tanzania. Rero ibyo tubizirikane.”
RADIOTV10






