• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya wa RDF

radiotv10by radiotv10
17/06/2026
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa nk’Umuvugizi wa RDF, asimbura Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Ishyirwaho rya Brigadier General Patrick Karuretwa rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026 riturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.”

Brigadier General Patrick Karuretwa asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, inshingano azanakomeza gukora abangikanyije n’izi zo kuba Umuvugizi wa RDF.

Umuvugizi Mushya wa RDF, Brig Gen Karuretwa asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), inshingano yatangiye mu kwezi gushize, azisimbuyeho Umunya-Kenya Brigadier General (Rtd) Paul Kahuria Njema wari urangije manda y’imyaka itatu.

Brig Gen Ronald Rwivanga wasimbuwe na Brig Gen Karuretwa, yari amaze imyaka itanu n’igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yari yaratangiye mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Uyu mutwe wa EASF uyoborwa na Brig Gen Rwivanga wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ugizwe n’ibihugu 10 ari byo U Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

Brigadier General Patrick Karuretwa wagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eighteen =

Previous Post

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

Related Posts

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

by radiotv10
17/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gashirabwoba ryo mu Murenge wa Bushenge, kubera kwicisha inzara abanyeshuri, kuko...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya wa RDF

Eng.-President Kagame appoints new RDF Spokesperson

by radiotv10
17/06/2026
0

The President of the Republic, Paul Kagame, who is also the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has appointed Brigadier...

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

by radiotv10
17/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, birimo...

Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

U Rwanda ruraha icyizere cy’ijana ku ijana abazarusura ko batazahura na Ebola

by radiotv10
17/06/2026
0

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko igihe cyose hagiye haduka icyorezo cya Ebola mu Bihugu bikikije u Rwanda, iki...

Nyaruguru: Bemerewe inkunga nyuma yo kwangirizwa n’ibiza bikomeye none baheruka babarurwa

Nyaruguru: Bemerewe inkunga nyuma yo kwangirizwa n’ibiza bikomeye none baheruka babarurwa

by radiotv10
17/06/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko bafite ikibazo cy’ubukene buturuka ku ngaruka z’ibiza...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya wa RDF

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

Eng.-President Kagame appoints new RDF Spokesperson

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.