Abaperezida bane bayoboye Leta Zunze Ubumwe za America bahuriye mu gikorwa cyo gufungura ikigo cyitiriwe umwe muri bo, Barack Obama, mu gihe uriho ubu Donald Trump atahagaragaye.
Ni ikigo cyiswe Obama Presidential Center giherereye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois, cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane.
Ibirori bihambaye byo gufungura ku mugaragaro iki kigi, byitabiriwe n’abanyacyubahiro n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo abanyapolitiki bo mu ishyaka ry’Aba-Democrat ribarizwamo na Obama.
Abaperezida batatu bayoboye Leta Zunz Ubumwe za America n’abafasha babo, baje kwifatanya na bagenzi babo Barack na Michelle Obama muri ibi birori byo gufungura iki kigo.
Aba bayoboye America n’abafasha babo, ni Joe Biden n’umugore we Jill Biden, George W. Bush na Laura Bush, ndetse na Bill Clinton na Hillary Clinton.
Perezida Barack Obama, yashimiye aba banyacyubahiro baje kumushyigikira we n’umufasha we Michelle Obama mu uyu muhango ukomeye.
Mu butumwa buherekeje ifoto igaragaramo aba banyapolitiki bane n’abagore babo, Obama yagize ati “Kuri George na Laura, Bill na Hillary, turabashimira byimazeyo ubucuti bwanyu, inama zanyu, n’ubwitange bwanyu kuri iki Gihugu. Naone kandi kuri Joe na Jill, turabashimira kuba mwarabanye natwe muri uru rugendo.”
Perezida Joe Biden unaheruka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America muri manda yabanjirije iya Trump, yanabaye Visi Perezida wa Obama ubwo yari ku butegetsi.
Iki kigo Obama Presidential Center cyuzuye gitwaye miliyoni 850 z’amadolari, byitezwe ko kizajya gisurwa n’abarenga miliyoni imwe ku mwaka, kikaba giherereye hafi y’ingoro y’ubumenyi n’inganda yiswe Griffin Museum of Science and Industry.
Ni ikigo kizajya gifasha abantu kunguka ubumenyi no mu burezi, ndetse kikaba kigizwe n’ibikorwa binyuranye, birimo isomero, ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro, ndetse hakabamo n’igice kimurikirwamo amateka y’umuryango wa Obama ubwo bari bakiri muri White House.



RADIOTV10






