Umuhuzabikorwa Mukuru mu bya Politiki w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yamaganye amagambo Perezida Tshisekedi yavuze nyuma y’umukino w’Ikipe y’Igihugu ya DRC, yashimanguye ko akomeje inzira y’imirwano, akanita ‘imbwa’ Kabila yasimbuye.
Corneille Nangaa yabivuze mu butumwa bushimira ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Leopards) uburyo yitwaye mu mukino wayo wa mbere mu gikombe cy’Isi yanganyirijemo n’iya Portugal igitego 1-1.
Nangaa yagize ati “Ku ruhande rumwe ubwo habaga umukino wabayeho kunganya igitego kimwe kuri kimwe hagati ya DRC na Portugal, ku rundi ruhande habayeho amagambo rutwitsi yo kwangiza icyizere cyo kugarura amahoro.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 akomeza avuga ko ubwo Abanyekongo bariho bishimira uko Ikipe y’Igihugu cyabo yitwaye mu gikombe cy’Isi, “Tshisekedi we yatangaje ko igisirikare cye yise ‘les clochards’ kiri kwivugana umwanzi ndetse anatangaza ko azisubiza Bukavu na Goma.”
Yakomeje avuga kandi ko Perezida Tshisekedi “yise uwo yasimbuye ‘imbwa’. Aya ni amagambo rutwitsi kandi ashimangira gukomeza intambara no guhonyora amasezerano y’amahoro.”
Yavuze kandi ko muri ariya magambo ya Tshisekedi yanumvikanyemo ko akomeje gushyira imbere amacakubiri n’urwango, atesha agaciro icyubahiro ubutegetsi bwe.
Ku kuba Tshisekedi yarise uwo yasimbuye ‘chien’ [imbwa], Corneille Nangaa yagize ati “Ni inde utazi ko imbwa ari itungo ribana n’abantu riri mu matungo yitabwabo bwana Tshisekedi? Ese yaba yaratsinze amatora akanasimbura imbwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.”
Uyu muhuzabikorwa wa AFC/M23 yavuze ko amagambo nk’ariya ya Tshisekedi, agaragaza urwego rw’uburere n’amashuri ye, ndetse n’ingano y’ubumenyi bwe mu miyoborere.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; kuri uyu wa Kane na we yanenze amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko ntakindi cyumvikanamo, uretse kuba adakozwa inzira z’amasezerano y’amahoro, ahubwo ko ashyize imbere intambara.
RADIOTV10





