Shakib Cham Lutaaya, umugabo w’umunyemari Zarinah Hassan uzwi nka ‘Zari the Boss Lady’, yabajijwe ku byo gutandukana kwabo nyuma yuko byemejwe n’uyu mugore, avuga akiri umugabo we, ndetse ko bameranye neza.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, Zari wanabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, atangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya basezeranye muri 2023.
Zari mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu yo kubitekerezaho bihagije, twahisemo ko gutandukana ari byo byiza bitewe n’ibyo tudahuje n’ibibazo bidasanzwe.”
Shakib Cham Lutaaya usanzwe akina umukino w’iteramakofe, kuri uyu wa Gatanu ubwo yageraga i Nairobi muri Kenya aho agiye mu mukino ahafite, yabajijwe ibijyanye no gutandukana na Zari, avuga ko kuri we akiri umugabo wubatse.
Yagize ati “Ndi umugabo wubatse, meze neza mu marangamutima kandi ndi kwitwara nk’umuntu mukuru. Umuntu nari mfite (Zari Hassan) ni na we nkiri kumwe na we kugeza ubu.”
Ni amakuru yazamuye urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batangiye kwibaza ukuri ku biherutse gutangazwa na Zari ko bamaze gutandukana, none umugabo we akaba yemeza ko bakiri kumwe.
Zari na Shakib babanye nk’umugore n’umugabo mu gihe kirenga umwaka mbere yuko basezerana ku mugaragaro ku ya 03 Ukwakira 2023 i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
Urushako rw’aba bombi rwakunze kuvugwamo ibibazo, ariko bakabikemura bucece, bafashijwemo n’inshuti zabo n’imiryango.
RADIOTV10





