Umubare w’abagabo baboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisa buzwi nka Vasectomy, uracyari hasi ugereranyije n’uw’abagore kuko ubu bamwe bageze mu bihumbi 35 mu gihe abagabo bakiri ibihumbi bine gusa. Bamwe mu bagabo bavuze impamvu batinya ubu buryo.
Kwifungisha burundu ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa mu Rwanda, haba ku bagabo ndetse no ku bagore. Icyakora, iyo urebye umubare w’abagabo babikora usanga ari muto ugereranyije n’abagore, kuko imibare ya vuba igaragaza ko abagore basaga 35 000 bifungishije burundu, mu gihe abagabo bo basaga ibihumbi 4 000. Ukurikije ibigaragazwa n’iyi mibare, ubona ko umubare w’abagabo ukiri muto cyane.
Mu gushaka kumenya impamvu abagabo batitabira gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu, twaganiriye n’abagabo bo mu Mujyi wa Kigali batubwira ikibitera.
Twiringirimana Emmanuel ni umugabo ufite umugore n’abana batatu. Yatubwiye ko we atakwemera kwifungisha burundu.
Yagize ati: “Njye ku bwanjye ntabwo nakwifungisha burundu ndi umuntu w’umugabo. Ndaguha impamvu ebyiri zatuma ntabikora. Iya mbere, hari igihe ushobora kwifungisha wenda wari warahisemo kubyara abana babiri, nk’ubwo uramutse ugize ibyago abo bana bagapfa, warifungishije burundu wabigenza ute? Indi mpamvu ntashobora kwifungisha burundu ni uko ushobora gutandukana n’umugore, cyane ko muri iyi minsi hari za gatanya nyinshi. Ubwo dutandukanye nkashaka undi mugore, urumva yakwemera ko tubana ntazabasha kubyara? Ntabwo byakunda, abagore bakunda abana.”
Uwitonze Felix na we ni umugabo utuye mu Mujyi wa Kigali, afite umugore n’umwana umwe. Na we avuga ko ibyo kwifungisha burundu ku bagabo atabikozwa.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere gituma numva ntabikora, mba numva ngeze mu buriri narifungishije byakwanga. Ubwo biramutse byanze nabigenza gute? Ikibazo cya mbere ni uko byanze, ubundi urumva umugore wawe atazajya aguca inyuma? Ikindi cyatuma ntifungisha burundu ni mu gihe umuntu twaba twarabyaranye wenda nk’abana babiri, abo bana bakazitaba Imana, dore ko ari yo ibatanga, ni na yo ibishatse ibisubiza. Ubwo baramutse batakiriho nkakenera kubyara undi mwana, nabigenza gute ko naba narifungishije burundu? Ubwo urumva umugore yakwemera gusigarira aho ngaho akibyara? Yajya hirya akabyarana n’undi mugabo. Oya, ntabwo nabikora rwose. Kuri nge, niyo wavuga ngo urampa ino Kigali yose, ntabwo nabikora.”
Kugeza ubu mu Rwanda, abagabo barenga bamaze kwitabira uburyo bwo kwifungisha burundu (vasectomy) ni 4 432, mu gihe abagore ari 35 105.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10