• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
24/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi rirashinja Inama y’Abepisikopi Gatulika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugambi wo gusenya inzego muri iki Gihugu no gukorana na Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, nyuma yuko yamaganiye kure umugambi wo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Itangazo rya CENCO ryagiye hanze nyuma y’Inteko Idasanzwe yayo, ryavugaga ko ryamaganye ryivuye inyuma igikorwa icyo ari cyo cyose cyaba kigambiriye guhindura Itegeko Nshinga kuko kamarampaka iteganyijwe ishoboza kuzana ubwumvikane bucye mu Gihugu.

Iyi Nama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo kandi urugendo ruganisha ku guhindura Itegeko Nshinga, ruri kurangwa n’amakimbirane, ubwoba, igitutu, no kwigiza ku ruhande amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ikavuga ko ibi bishobora guca intege amasezerano yari ahari agamije kugera ku mahoro.

CENCO kandi yasabye Perezida Tshisekedi kubaha indahiro yarahiriye ku Itegeko Nshinga ashaka guhindura, ndetse akanashyira imbere inzira z’ibiganiro.

Ihuriro Union Sacrée rya Tshisekedi, mu itangazo ryashyize hanze risubiza irya CENCO, ryashinje iyi Nama y’Abepisikopi “Igikorwa cyo gusenya kigambiriye inzego zemewe n’amategeko kandi zishingiye kuri Demokarasi.”

Rivuga ko ahubwo ibyatangajwe n’Inama y’Abepisikopi, ngo “bishobora kuzana imyivumbagatanyo mu baturage kandi ko bihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.”

Iri Huriro kandi rishinja kandi “bamwe mu basenyeri” ngo “gukorana na Joseph Kabila” ngo na “Perezida Paul Kagame w’u Rwanda”, ngo “n’abafaranyabikorwa babo ba M23.”

Union Sacrée yabuze kandi ko “ishaka kwibutsa ko RDC ari Igihugu kitayoborwa hagendewe ku Idini” ndetse ko “kiliziya Gatulika idafiye ijambo ku nzego za Leta cyangwa ku Banyekongo.”

Iri Huriro ryasabye Abasenyeri gutuza, ubundi bakareka Abaturage ba Congo bakazihitiramo ikibabereye mu matora ya kamarampaka yo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, bakomeje kwamaganira kure uyu mugambi wazamuwe na Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, agamije kuguma ku butegetsi ubwo manda rimwerera zizaba zirangiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 11 =

Previous Post

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Related Posts

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Perezida Tshisekedi wa Congo yatumiye Ndayishimiye w’u Burundi ngo baganire

by radiotv10
22/06/2026
0

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na...

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

by radiotv10
22/06/2026
0

Keir Starmer yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Labour, avuga ko yafashe iki...

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

by radiotv10
20/06/2026
0

Israel n'umutwe wa Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano muri Lebanon, nyuma y'uko ubwiyongere bw'imirwano bwari bwatangiye gushyira mu kaga amahirwe y'uko...

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku magambo Tshisekedi yatukiyemo Kabila yasimbuye yanamaganywe n’u Rwanda

by radiotv10
19/06/2026
0

Umuhuzabikorwa Mukuru mu bya Politiki w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yamaganye amagambo Perezida Tshisekedi yavuze nyuma y’umukino w’Ikipe y’Igihugu ya DRC,...

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

Gen.Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba Perezida akinjira mu bibazo by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko mu gihe cya vuba azaba ari Perezida wa Uganda, kandi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.