Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko mu gihe cya vuba azaba ari Perezida wa Uganda, kandi ko kimwe mu byo azakora, ari ukuzahamagara ‘Uncle’ Perezida Kagame na Tshisekedi kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.
General Muhoozi Kainerugaba yabitangaje mu butumwa akunze gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwabanjirijwe n’ubwo yashimiyemo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuba yarafashe icyemezo cyo guhindura Guverineri w’Intara ya Ituri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Muhoozi yagize ati “Ndashima mukuru wanjye H.E.Tshisekedi ku bwo kumva amarira y’abaturage ba Ituri, agakura Guverineri mubi.”
Uyu Mujenerali kandi yavuze ko kandi yishimira urukundo n’ubufatanye buri hagati ya Uganda na DRC byubatswe ku butegetsi bwa Perezida Kaguta Museveni na Tshisekedi.
Mu butumwa bukurikira ubu yashimyemo Perezida Tshisekedi, uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi yagaragaje kandi ko yifuza kuzagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.
Yagize ati “Ubu muri aka kanya ni CDF (Umugaba Mukuru w’Ingabo). Ariko umunsi vuba aha nzaba ndi Perezida wa Uganda, kandi nzahamagara ‘my uncle’ Perezida Kagame na mukuru wanjye Perezida Tshisekedi mu gukemura iki kibazo.”
General Muhoozi atangaje ibi, mu gihe amaze iminsi n’ubundi atambutsa ubutumwa kuri X avuga ko agomba gusimbura umubyeyi we Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.
RADIOTV10





