• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

radiotv10by radiotv10
24/06/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko umuganga wari umaze gutaha avuye mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapimwe agasanganwa virusi ya Ebola.

Uyu ni wo murwayi wa mbere wa Ebola ugaragaye muri icyo gihugu cyo kumugabane w’u Burayi kuva icyorezo kiriho ubu cyatangira.

Minisiteri y’Ubuzima mu bufaransa,  yavuze ko uwo muganga yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho kandi hirindwe ko yakwanduza abandi. Abashinzwe ubuzima kandi batangiye igikorwa cyo gukurikirana abantu bose bahuye na we kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe.

Abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu, bavuze ko nubwo habonetse uwo murwayi, ibyago by’uko Ebola yakwira mu baturage muri rusange muri icyo gihugu no mu Burayi bikiri hasi.

Icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guteza impungenge, aho abantu basaga 1,000 aribo bamaze kwandura iki cyorezo, mugihe abasaga 267 cyamaze kubahitana.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, rivuga ko iki cyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, cyagize umubare munini w’abanduye mu kwezi kwa mbere kurusha ubundi bwoko bwose bwa Ebola bwabayeho mbere.

Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara, cyane cyane abantu baturutse cyangwa bagiriye ingendo mu duce twibasiwe n’iki cyorezo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Next Post

RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

Related Posts

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
24/06/2026
0

Ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi rirashinja Inama y’Abepisikopi Gatulika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugambi wo...

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Perezida Tshisekedi wa Congo yatumiye Ndayishimiye w’u Burundi ngo baganire

by radiotv10
22/06/2026
0

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na...

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

by radiotv10
22/06/2026
0

Keir Starmer yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Labour, avuga ko yafashe iki...

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

by radiotv10
20/06/2026
0

Israel n'umutwe wa Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano muri Lebanon, nyuma y'uko ubwiyongere bw'imirwano bwari bwatangiye gushyira mu kaga amahirwe y'uko...

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku magambo Tshisekedi yatukiyemo Kabila yasimbuye yanamaganywe n’u Rwanda

by radiotv10
19/06/2026
0

Umuhuzabikorwa Mukuru mu bya Politiki w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yamaganye amagambo Perezida Tshisekedi yavuze nyuma y’umukino w’Ikipe y’Igihugu ya DRC,...

Next Post
RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.