Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yashimye Perezida Paul Kagame, avuga ko amufata nk’uwo mu muryango we ndetse aboneraho gushwishuriza abashaka kumurwanya.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gushima Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko amwubaha cyane.
Muri ubu butumwa buherekejwe n’amafoto ya Perezida Paul Kagame arimo ayo hambere, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Uyu ni Marume wanjye/Data wacu Afande Paul Kagame. Abantu bose bashaka kumurwanya bari no kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kubyitondera.”
This is my uncle, Afande Paul Kagame. Those who fight him are fighting my family. They should all be careful. pic.twitter.com/YwBM5DwX0S
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 16, 2022
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunze kugaragaza Perezida Kagame ari umuntu w’Ingenzi haba mu karere ndetse no ku Gihugu cye aho yagiye avuga ko ari umwe mu Bajenerali bakomeye yubaha babayeho mu mateka.
Ubu butumwa yashyize kuri Twitter bwatumye bamwe bongera kugaruka ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, barimo n’Abanyarwanda bahise bagaragaza ko ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti.
Munyakazi Sadate na we wahise asubiza ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi, yagize ati “Nyokorome Kagame ni nk’umubeyi w’Abanyarwanda benshi nk’uko nabikwandikiye mu butumwa bwabanje, dukeneye ubumwe n’amahoro kuko turi abavandimwe.”
Sadate umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje agira ati “Kampala ni mu rugo hanjye ha kabiri ariko hashize imyaka ine ntahagera, koresha imbaraga kugira ibyo bihe bibi birangire.”
Abandi biganjemo Abanyarwanda na bo batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Lt Gen Muhoozi, bagaragaje ko uko yashimye Perezida Kagame ari na ko ashimwa n’Abanyarwanda benshi kuko abagejeje ku majyambere adasanzwe.
RADIOTV10