Umuhanzi Bruce Melodie ufashwa mu bikorwa bye bya muzika na Komponyi ya 1:55 AM y’umunyemari Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bamwe bemeza ko buca amarenga y’umwuka utari mwiza waba uri hagati y’aba bombi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, ahashyirwa ubumaraho amasaha 24 buzwi nka Stories, Bruce Melodie yanditse ngo “Coach akeneye coach.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko muri ubu butumwa ntawundi Bruce Melodie yashakaga kuvuga uretse uriya munyemari Coach Gael.
Ni nyuma yuko hamaze iminsi havugwa amakuru ko umubano w’aba bombi utanifashe neza, bamwe ndetse bakavuga ko uyu muhanzi yaba atagifashwa na 1:55 AM.
Hari kandi amakuru aherutse kujya hanze yafatiwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho uyu muhanzi yari agiye gusuzuma niba amajwi asohoka neza mbere y’igitaramo cyabaye, mu bitaramo byiswe Summer Country Tour amazemo iminsi azengura ibice binyuranye by’Igihugu.
Muri ayo mashusho, Bruce Melodie aba ari kuvugana na Coach Gael basa nk’aho hari ibyo batumvikanaho, ndetse uyu munyemari agahita agenda, mu gihe Bruce Melodie ahaguma.
Uyu muhanzi uri mu bayobozi muzika nyarwanda ya none, yinjiye mu mikoranire Coach Gael muri 2021, aho kuva icyo gihe hahise hagaragara impinduka mu bikorwa by’uyu muhanzi, kuko ari bwo yakoranye n’abahanzi b’ibirangirire, bairmo rurangiranwa Shaggy, ndetse na Diamond Platnumz.
Kugeza ubu nta makuru y’impamo arajya hanze ku itandukana rya Bruce Melodie na 1:55 AM, dore ko impande zombi iyo zibibajijweho, zitanga ibisobanuro bidatomora niba harabayeho gutandukana cyangwa niba imikorere igihari.
Gusa muri ibi bitaramo uyu muhanzi amazemo iminsi, agaragara nk’uwifasha, mu gihe mbere yabaga ari kumwe cyane n’abo muri 1:55 AM byumwihariko Coach Gael ubwe.
RADIOTV10





