Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu gihe umuhanzi yishyuwe na sosiyete runaka, akaririmbira abantu ku butuntu, ntacyo bitwaye.
Ni nyuma y’iminsi mu Rwanda hamaze iminsi haba ibitaramo bizwi nka Iwacu Muzika Festival bizazenguruka Igihugu cyoze, ubu bimaze kugera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi Uncle Austin yagize ati “Abategura ibitaramo/sponsors niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere…gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke, kumva indirimbo bisaba internet kuri phone cyangwa kugura radio/tv uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu? Make that make sense.”
Abatanze ibitekerezo kuri iki gitekerezo cya Uncle Austin, ku mbuga nkoranyambaga, bo bagaragaje ko ibi bitaramo bizengura mu Gihugu biba bikenewe kuko ari byo abaturage babasha kuboneramo abahanzi baba bumva ku madariyo.
Uwitwa Ngoga Julius kuri X, yagize ati “Niba umuhanzi baba bamwishyuye neza agategura stage ye akanasagura, ikibazo kiri he? Ntekereza ko bibafasha kwegera abafana babo mu buryo bworoshye kuko n’ubusanzwe ntibagira ibitaramo ubwabo bibahuza n’abafana uretse kuri views. Umuhanzi arunguka umufana akishima umuterankunga akamamaza.”
Uwitwa Habineza Jean na we yagize ati “Sawa nyine, ubu se nakakuye he Amalon i Ngoma iyo bitaba iby’ubuntu, ubu se wowe sinakibonye i Ngoma muri 2019 muri first MTN Iwacu Muzika Festival for free, nari kugukura hehe handi.”
Ukoresha Konti yitwa Umusinga na we yagize ati “None se tutaje yaririmbira intebe? Ariko sha muzi ko aritwe bakiliya banyu. Ibaze twanze kureba music kuri YouTube mwabyirebera mwenyine.”
Uwitwa Sindayigaya Pacifique na we yagize ati “Ariko se Uncle ko uwakuzanye aba yakwishyuye wakoze akazi wahawe na we ko hari icyo akeneye muri abo bafana baje kukureba!”
RADIOTV10





