• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

radiotv10by radiotv10
03/07/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igeragezwa ry’imiti ibiri ishobora kuvura ubwoko bwa virusi ya Ebola bwa Bundibugyo, Nyuma y’aho iki icyorezo gikomeje guhitana abatari bake muri iki gihugu.

Kugeza ubu, nta rukingo cyangwa umuti byemewe ku rwego mpuzamahanga bivura ubu bwoko bwa Ebola bukomeje gukwirakwira mu ntara zo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC.

Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima, igaragaza ko abanduye kugeza ubu basaga 1,406, mu gihe 438 imaze kubahitana naho 208 bakaba barakize.

Icyakora kuri uyu wa 3 nyakanga 2026, OMS yatangaje ko hatangiye igeragezwa ry’imiti ibiri, aho umurwayi wa mbere yamaze kuwuterwa.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati” Uyu munsi hatangiye igeragezwa ry’imiti ibiri, aho umurwayi wa mbere yamaze kwinjizwa muri iyi gahunda y’ubushakashatsi.”

Iri gerageza ririmo gusuzuma imikorere y’umuti wa MBP134, ukorwa hifashishijwe ubwirinzi bwihariye (monoclonal antibody), hamwe n’umuti urwanya virusi witwa Remdesivir, hakaba hari gusuzumwa buri umwe ukwawo ndetse n’uko wakorana n’undi.

Tedros yavuze ko abarwayi bazitabira ubu bushakashatsi bazahabwa ubuvuzi bwuzuye bakanakurikiranirwa hafi, anongeraho ko OMS iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo miti ibe iboneke ku barwayi , mu gihe ubushakashatsi bwagaragaza ko ifite umutekano kandi ikora neza.

Tedros Yasobanuye ko kugiraho haboneke, ibisubizo bifatika kandi byizewe, bishobora gusaba ko abarwayi barenga 1,000 babwitabira, kandi ko ubu bushakashatsi buzamara amezi menshi, kuburyo bushobora gukomeza kugeza mu mwaka utaha.

yagize ati “Nubwo kugeza ubu nta muti wemewe wo kuvura ubu bwoko bwa Ebola, hari abantu bakomeje gukira. Ariko birumvikana ko twashobora kurokora ubuzima bw’abantu benshi kurushaho turamutse tubonye imiti yizewe kandi ikora neza.”

Kugeza ubu, igipimo cy’abahitanwa na Ebola muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri kuri 31%.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Next Post

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Related Posts

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Next Post
Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.