U Rwanda ruratangaza ko rwiteguye kwinjirana n’Ikipe nshya ya Aston Villa FC mu mwaka mushya w’imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (EPL/English Premier League), nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire muri gahunda ya Visit Rwanda.
Aya masezerano yatangajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2026, azatuma amakipe ya Aston Villa, yaba iy’abagabo, iy’abagore n’amarero, yambara ibirango bya Visit Rwanda mu gatuza.
Iyi kipe ya Aston Villa ibaye iya kabiri ikoranye n’u Rwanda muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, nyuma yuko ayo rwari rufitanye na Arsenal arangiye nyuma y’imyaka umunani, kuva muri 2018.
Nyuma yuko u Rwanda rwinjiye muri iyi mikoranire na Aston Villa nk’umufatanyabikorwa mushya, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yatangaje ko Ambasaderi Johnston Busingye yahuye n’umwe mu bakinnyi b’inkingi nyamwamba b’iyi kipe, Umunya-Jamaica Leon Bailey.
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, mu mafoto agaragaza uyu mukinnyi ari kumwe na Ambasaderi Busingye ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Janet Karemera, yagize iti “Yego twiteguye umwaka mushya wa Premier Leugue hamwe na Visit Rwanda na Aston Villa FC.”
Ambasade y’u Rwanda yatangaje uku guhura k’umukinnyi wa Aston Villa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza n’Umuyobozi Mukuru wa RCB, bishimangira ubushake bwo kubakira hamwe ubukangurambara bw’impande zombi muri gahunda ya Visit Rwanda.

RADIOTV10