Thursday, July 30, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rweruriye Congo ko ibyo yakoze na FDLR bihabanye n’ibiteganywa n’amasezerano

U Rwanda rweruriye Congo ko ibyo yakoze na FDLR bihabanye n’ibiteganywa n’amasezerano

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko amasezerano ya Washington ategeka kurandura umutwe wa FDLR aho kugirana amasezerano nk’uko byakozwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yabitangaje nyuma yuko mugenzi we wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya atangaje ko iki Gihugu cyagiranye amasezerano na FDLR, agamije kwambura intwaro uyu mutwe.

Mu butumwa bwa Patrick Muyaya usanzwe ari na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Congo, yagize ati “hagendewe ku masezerano ya Washington na CONOPS (gahunda y’ibikorwa byo gusenya FDLR) iyashamikiyeho, FDLR yasinye amasezerano yo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gucyurwa binyuze mu bukangurambaga.”

Umuvugzi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yibukije ubutegetsi bwa Congo ko ibyo bwakoze byo gusinyana amasezerano na FDLR, ntaho bihuriye n’ibyo bwasabwe mu masezerano y’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Amasezerano ya Washington asaba kurandura FDRL, ntabwo ari ukugirana amasezerano y’imishyikirano n’umutwe w’abajenosideri Guverinoma ya DRC ikomeje guha intwaro no gukorana na wo.”

Umuvugizi w’u Rwanda, avuga ko amatangazo yo kwambura intwaro ku bushake uyu mutwe wa FDLR akomeje gushyira hanze mu gihe uyu mutwe ukomeje gukorana n’ubutegetsi bwa Congo, ari urwiyerurutso.

Ati “Amatangabo yo gushyira hasi intwaro ku bushake mu gihe FDLR ikomeje gukorana n’igisirikare cya Congo ndetse banakorana mu rugamba, ntacyo bihindura.”

Yolande Makolo avuga ko gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano ya Washington, bisaba ibikorwa bifatika kandi bishobora kugaragarizwa ibimenyetso, aho kuba ikinamico.

Ati “U Rwanda rwo rukomeje gushyira imbere gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano. Akarere gacu gakeneye umutekano n’ituze, ntabwo gakeneye umukino w’ibishyirwa mu nyandiko.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu na we yari yagize icyo avuga kuri biriya byakoze na Guverinoma ya Congo, aho yavuze ko kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwasinyanye amasezerano na FDLR, bishimangira ko uyu mutwe ukomeje kuba ku ibere ryabwo “nk’umubyeyi n’umwana we.”

Amb. Nduhungirehe yari yibukije Patrick Muyaya ko ibyo kuba Congo yasinyanye amasezerano na FDLR ntaho biteganya n’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington tariki 04 Ukuboza 2025, ahubwo ko icyo ateganya, ari ugusenya uyu mutwe, aho guhindukira ngo uze guhabwa umwanya uganirizwa.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + nineteen =