Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare, yatangaje ko yasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanyekongo 39 bari bazanywe mu Rwanda babeshye ko bacyuwe nk’abahoze ari abarwanyi ba FDLR.
Ibi byatangajwe na RDRC (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission) mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026, rivuga ko “Yashyikirije ku mugaragaro DRC Abanyekongo mirongo itatu n’icyenda (39) bari babeshye ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR.”
Iyi Komisiyo ivuga ko iki gikorwa cyo gusubiza DRC aba Banyekongo, byakorewe imbere y’Itangazamakuru, ndetse n’abayobozi ba MONUSCO isanzwe itanga ubufasha mu gucyura abarwanyi ba FDLR.
RDRC itangaza ko iki gikorwa cyo gusubiza Congo aba baturage bayo, byakozwe “nyuma y’igenzura ryagaragaje ko abo bantu batujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo babe barebwa na gahunda zo gusubiza mu bzima busanzwe abari abasirikare.”
Muri iri tangazo, RDRC ivuga ko “ikomeje gukora igenzura rikurikije inzira zashyizweho, I’mirongo migari yakarere, ndetse n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere ndetse n’amahanga mu rwego rwo guteza imbere kubazwa inshingano, ubufatanye bw’akarere, n’amahoro arambye.”
Aba Banyekongo bari baje mu Rwanda babeshya ko bahoze muri FDLR, basubijwe mu Gihugu cyabo, mu gihe uyu mutwe wongeye kuzamura impaka, nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo butangaje ko bwagiranye amasezerano nawo agamije kuwambura intwaro.
Ni amasezerano u Rwanda rwagaragaje ko ahabanye n’ibyemeranyijweho mu masezerano ya Washington, ko ategeka ko uyu mutwe w’abajenosideri usenywa burundu, aho kujya mu mishyikirano n’amasezerano nk’ariya yabayeho hagati yawo na DRC.
Zimwe mu nshingabo zireba cyane uruhande rwa Leta ya Kinshasa muri ariya masezerano ya Washington, ni ugusenya umutwe wa FDLR, ndetse abawugize bagasubizwa mu Gihugu bakomokamo cy’u Rwanda.
U Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda bataha bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, babanza kunyuzwa mu kigo cya Mutozo baherwamo inyigisho zo kubazubiza mu buzima busanzwe.

RADIOTV10