Thursday, August 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Undi munyapolitiki muri Congo yongeye kumvikana mu ijambo rutwitsi ry’ivanguramoko yibasira abagore b’Abatutsikazi

Undi munyapolitiki muri Congo yongeye kumvikana mu ijambo rutwitsi ry’ivanguramoko yibasira abagore b’Abatutsikazi

Umunyapolitiki Gabriel Mokia wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yumvikanye avugira kuri Televisiyo imwe y’i Kinshasa amagambo y’ivanguramoko, avuga ko gushaka umugore w’Umutsikazi w’Umunyekongo ari ukwishyira mu kaga, ibintu byamaganywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki yavugiye aya magambo uri Televiziyo yitwa Tele 50 y’i Kinshasa mu kiganiro cyavugaga ku bwenegihugu bw’Abanyamulenge, ubundi bizwi ko ari Abanyekongo ariko bagiye bimwa uburenganzira ku Gihugu cyabo.

Muri icyo kiganiro, Gabriel Mokia yumvikana avuga ko ngo hakwiye gukorwa impinduka mu Itegeko Nshinga rya Congo, ngo kugira ngo “abandi bose bakurwe mu Gihugu, ubundi Congo igashyirwa mu maboko y’Abanyekongo ba gakondo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tugomba gushyirwaho abandi b’ahandi hantu bafite ubundi bwenegihugu batatwishimira.”

Uyu munyapolitiki wumvikanye asubiramo amagambo nk’ayavuzwe n’uwahoze ari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo (FARDC), Général Major Sylvain Ekenge, yavuze ko gushaka umugore w’Umututsikazi ari ukwishyira mu kangaratete.

Ati “Tekereza uyu munsi uramutse ushatse umugore w’Umututsikazi, uba ugiye ku karubanda, iyo ari wowe ufite inshingano zose zo mu rugo, ibyo winjiza byose ahita abyohereza mu Gihugu cye cy’inkomoko cy’u Rwanda.”

Umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro yagerageje kumukomakoma, avuga ko “ibyo ariko ntabwo bikorwa na bose, ntabwo washyira abantu mu gatebo kamwe ba kominote yose.”

Uyu munyapolitiki akomeza amuvuguruza agira ati “Ni bose babikora. Gushaka bariya bagore uba wishyize mu kaga, kuba inshuti na bariya bantu, ni ukwishyira mu kangaratete kuko bashaka kwigarurira Congo bakoresheje uburyo bwose bushoboka.”

Uyu mugabo wumvikana mu magambo akarishye y’ivanguramoko, akomeza avuga ko Abanyekongo, ngo “dufite umwanzi uhoraho. Tugomba gukanguka. Tusinziriye cyane Abanyekongo.”

 

Minisitiri Nduhungire w’u Rwanda yongeye kubyamagana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko imvugo nka ziriya zibiba urwango, ari ingengabitekerezo ikomeje kwimakazwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Imbwirwaruhame z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside zimaze kuba nyinshi kuri Telerviziyo i Kinshasa. Twibuke  Général Major Sylvain Ekenge (akiri Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo FARDC) na we yavugiye ibisa n’ibi kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC mu Ukuboza 2025 atigeze akurikiranwa n’Ubutabera bwa Congo.”

Uyu Maj Gen Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi wa FARDC, mu mpera z’Ukuboza 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu muri Congo RTNC, na we yari yavuze amagambo nk’aya y’ivanguramoko, yibasira abagore b’Abatutsikazi.

Icyo gihe yavugaga ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi, bisaba kwitonda” aho yavugaga ko ngo iyo uwo mugore ageze mu rugo bamwoherereza undi muntu ngo kugira ngo ari we bazabyarana, aho kubyarana n’umugabo we.

Ni amagambo yamaganiwe kure n’Ibihugu birimo n’u Rwanda no kugeza ku rwego mpuzamahanga, kubera uburyo yari yuzuye ivangura no kwibasira ab’ubwoko bw’Abatutsi.

Nyuma yuko aya magambo yamaganywe, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yafashe icyemezo cyo gukura Maj Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare, ariko abakurikiranira hafi ibyo muri Congo, bakavuga ko byari urwiyerurutso kubera igitutu cy’amahanga, kuko uyu Mukuru w’iki Gihugu na we yimakaje ivanguramoko.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eleven =