Amashusho y’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Gedu Andargachew, agaragara akora akazi ko gufasha imodoka guparika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ateza impaka.
Gedu yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia hagati ya 2020 na 2022. Hari abashimye kuba akora akazi gasanzwe, bavuga ko nta kazi gateye isoni igihe umuntu arimo gushaka imibereho mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abandi bo bibajije niba kuba umuntu warigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akora aka kazi muri Amerika hari icyo bivuze ku mibereho ye nyuma yo kuva muri politiki.
Hari kandi abavuze ko amashusho yonyine adahagije kugira ngo hafatwe umwanzuro ku mutungo cyangwa ku buzima Gedu Andargachew abayemo.
Kwamamaza kw’aya mashusho byongeye kuzamura impaka ku mibereho y’abahoze ari abayobozi ba Afurika nyuma yo kuva ku butegetsi, ndetse n’ikibazo cyo kumenya niba umwanya umuntu yari afite ari wo ugomba kugena akazi akora nyuma ya politiki.
Afar Watch yavuze ko nta soni biteye ku muntu wahisemo gukora akazi kamufasha kubona imibereho, nubwo yaba yarigeze kugira umwanya ukomeye muri politiki. Yavuze kandi mu buryo bw’urwenya ko n’abandi bahoze mu buyobozi bashobora kuba bakora imirimo nk’iyo.
Hari abandi bashimye Gedu, bavuga ko kuba akora akazi gasanzwe bishobora kuba bigaragaza ko yahisemo kubaho mu buryo bworoheje, aho gukoresha umwanya yari afite mu butegetsi mu kwigwizaho umutungo.
Hab Mez yagize ati: “Yashoboraga kuba yaribye amamiliyoni y’amadolari nk’uko bamwe mu banyapolitiki bo muri Ethiopia babikora, akagura imitungo mu bihugu by’Abarabu (UAE) cyangwa muri Amerika, ariko ntiyabikoze.”
Yavuze ko kuba Gedu agaragara akora aka kazi byatumye amwubahira.
Ku rundi ruhande, hari ababonye aya mashusho mu buryo butandukanye, bibaza niba bidatanga isura mbi ku mashuri n’ubushobozi bw’Abanyafurika.
Villa Vista yibajije ati: “Niba icyo ashoboye gukora muri Amerika ari gufasha abantu guparika imodoka, ese koko yari akwiriye kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga?”
RADIOTV10