Nyuma y’inama ikomeye, ikipe ya APR yemeye kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza wa CAF Champions League izahuramo na Les Aigles du Congo.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’inama ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026 igahunza inzego zose bireba, hakanzurwa ko iyi kipe igomba kujya i Lubumbashi, aho izakinira n’ikipe ya Les Aigles du Congo kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba tariki ya 5 Nzeli 2026.
Iyi nama yabaye, yaje ikurikiye inkuru y’uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yari imaze gutesha agaciro ubujurire bwa APR aho iyi kipe yasabaga ko matches zombi na Les Aigles du Congo zabera ku kibuga amakipe yombi adahuriyeho.
Amakuru Radio/TV10 yamenye, ni uko impamvu APR yatangaga zituma idashaka kujya muri Congo, harimo kuba muri kiriya gihugu hamaze iminsi hari icyorezo cya Ebola gihitana abantu, CAF yaje gusaba Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima(OMS) gukora igenzura maze uyu muryango utanga raporo uvuga ko nta Ebola iri muri Lubumbashi.
Nubwo ikipe ya APR FC yari imaze iminsi isaba kutajya muri Congo, ntiyigeze ihagarika imyitozo yiganjemo iy’imbaraga.
Biteganyijwe ko nta gihinditse ikipe izahaguruka tariki ya 3 Nzeli yerekeza i Lubumbashi aho izakinira uyu mukino uteganyinwe ku cyumweru tariki ya 5 Nzeli 2026 Saa kumi n’imwe za Kigali.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10