Umuhanzi The Ben yirinze guhakana cyangwa kwemeza amakuru avuga ko yishyuwe ibihumbi 150$ (agera muri miliyoni 220 Frw) kugira ngo aririmbe mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umugore w’umuherwe wo muri Uganda.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, mu mpera z’icyumweru gishize ntiyari mu Rwanda ubwo habaga igitaramo cy’Umuhanzi Diamond Platnumz banafitanye indirimbo bise ‘Why’, wanamushimiye ubwo uyu muhazi wo muri Tanzania yatamiraga i Kigali.
Uyu muhanzi The Ben yari muri Uganda, aho yari yagiye kuririmba mu birori by’isabukuru y’umugore wa Robert Mutungi, umwe mu bakire bo muri Uganda.
Amakuru yavugaga ko The Ben yishyuwe akayabo k’ibihumbi 150 by’Amadolari kugira ngo aririmbe muri ibi birori.
Ubwo yabazwaga kuri aya makuru yatangajwe ko yishyuwe ariya mafaranga, The Ben yirinze kubyemeza, ariko ntiyanabihakana.
Yagize ati “Iby’amafaranga bampaye byo se buriya ni ngombwa? Icy’ingenzi ni uko natumiwe n’umuryango ukunda umuziki wanjye kandi bishimye.”
Naho kuba atararimbanye na Diamond, umuhanzi The Ben yagize ati “Ntabwo nabashije kuririmbana na Diamond kubera ko nari natumiwe hano muri Uganda kandi bisa n’ibyahuriranye mu buryo butunguranye.”
Abakunzi b’umuziki nyarwanda kandi, bamwe banamenyeye amakuru yo kuba Diamond ari muri Uganda muri kiriya gitaramo cya Diamond, wagize ati “Umuvandimwe The Ben ari muri Uganda iri joro, ni yo mpamvu atari hano.”
Uyu muhanzi umaze kuba ikimenyabose muri Afurika, yashimiye mugenzi The Ben ku bw’umubano mwiza bafitanye, ndetse avuga ko bamaze kuba nk’abavandimwe kandi banafashanya mu bikorw abya muzika.



RADIOTV10