Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru mashya: Ikipe y’u Rwanda muri Volleyball igeze muri 1/2 nyuma yo gutsinda iya Ghana

Amakuru mashya: Ikipe y’u Rwanda muri Volleyball igeze muri 1/2 nyuma yo gutsinda iya Ghana

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza cya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball, nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza muri iri rushanwa riri Nairobi muri Kenya.

Abakobwa b’u Rwanda berekanye ubwitange n’imbaraga mu mukino wose, batsinda Ghana mu maseti atatu, mu gihe Ghana yabashije kwegukana iseti imwe.

U Rwanda rwatangiye umukino rufite imbaraga, rwigarurira iseti ya mbere ku manota 25-17, rishyira igitutu kuri Ghana kuva mu ntangiriro.

Ghana ntiyacitse intege, ahubwo yagarukanye imbaraga mu iseti ya kabiri, aho habayeho guhangana gukomeye kugeza ku munota wa nyuma. Ghana yaje kuyegukana ku manota 26-24, bituma amakipe yombi anganya iseti 1-1.

Nyuma yo kunganya, u Rwanda rwongeye guhindura imikorere maze rwigarurira iseti ya gatatu ku manota 25-19, rwegukana amahirwe yo gusatira intsinzi.

Mu iseti ya kane, abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gukina bafite icyizere, batsinda Ghana ku manota 25-18, bahita basoza umukino ku ntsinzi y’amaseti 3-1.

Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo gukomeza mu makipe ane ya mbere azakina imikino ya ½ cy’irangiza y’iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika.

U Rwanda ubu rugiye gutegereza kumenya ikipe ruzahura na yo muri ½ cy’irangiza, mu gihe intego ikomeje kuba iyo guhatanira umwanya wo gukina umukino wa nyuma no guharanira kwegukana igikombe cya Afurika.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =