Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abantu bane bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu burwayi bw’abantu 10 bafashwe bavuye mu bukwe

Abantu bane bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu burwayi bw’abantu 10 bafashwe bavuye mu bukwe

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu burwayi bw’abaturage 10 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu bukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko abo bantu bane bafunzwe RIB ikaba iri kubakoraho  iperereza hagamijwe kumenya uruhare buri umwe yagize mu gutuma ibyo binyobwa bigera ku baturage bikabagiraho ingaruka bari banyoye ku wa 31 kanama 2026.

Ati “Abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi mu gihe iperereza rikomeje.”

Abaturage 10 bari baturutse mu Murenge wa Mukingo bitabiriye ubukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi. Nyuma yo kunywa ibinyobwa bivugwa ko bitujuje ubuziranenge, bagize ibibazo by’ubuzima maze bajyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo bavurwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko uwari wateguye ibirori yari yabanje gusaba ubuyobozi icyangombwa kimwemerera gukora ibyo birori.

CIP Hassan Kamanzi yasabye abaturage kwitwararika ku byo banywa, bakirinda ibinyobwa batazi inkomoko cyangwa ubuziranenge bwabyo.

Ati “Abaturage bakwiye kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.”

Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru ku nzego z’umutekano igihe hari abakekwaho gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =