Ingabo z’u Rwanda zigize RWABATT-2 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi mu igororero rya Bossembele.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, cyasize abantu 90 basuzumwe ndetse baranavurwa ku buntu.
Muri iki gikorwa, RWABATT-2 yanatanze imiti izifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kumenya Gusoma no Kwandika, hagaragazwa akamaro ko gusoma no kwiga mu gufasha abagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu muryango.
Ingabo z’u Rwanda zakoze iki gikorwa hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Bwana SEMUNGUBO Aristide; Umuyobozi wa Gereza ya Bossembele, Bwana Franklin; Umuyobozi w’Ingabo za Santarafurika mu gace ka Bossembele, Major YAVALAS; abahagarariye Gendarmerie na Polisi; Umushinjacyaha Mukuru wa Bossembele; ndetse n’uwari uhagarariye MINUSCA, Madamu Leïla Ben Othman. Itsinda rya RWABATT-2 ryari rirangajwe imbere n’Umuyobozi wa Batayo, Colonel Laurent Kalisa Munana.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Bwana SEMUNGUBO Aristide, yashimiye RWABATT-2, by’umwihariko itsinda ry’abaganga, kubera iki gikorwa ndetse n’umusanzu batanze mu gukemura ibibazo by’ubuvuzi by’abafungiwe mu Igororero rya Bossembele ndetse n’abaturage bo mu gace karikikije.
Yagize ati “Twabonye iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’agaciro kigaragaza ubwitange bwa RWABATT-2 mu gushyigikira imibereho myiza no guteza imbere imikoranire n’abaturage, ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.”
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza no kubaka icyizere mu baturage.

RADIOTV10