Thursday, September 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amb.Gasamagera Wellars wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu yagizwe Umusenateri

Amb.Gasamagera Wellars wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu yagizwe Umusenateri

Amb. Gasamagera Wellars yagizwe Umusenateri muri Sena y’u Rwanda uhagarariye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, asimbura Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana.

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ni ryo ryashyizeho Gasamagera Wellars nk’urihagarariye mu Nteko, akaba agiye kujya mu mwanya wari usanzwe urimo Senateri Mukabalisa Donatilla witabye Imana tariki 30 Nyakanga 2026.

Senateri Mukabalisa Donatilla witabye Imana azize uburwayi, yari umwe mu Basenateri bahagarariye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki .

Gasamagera Wellars azahagararira Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki muri Sena y’u Rwanda, akomereze ku gihe cyari gisigajwe na nyakwigendera Mukabalisa.

Amb. Gasamagera Wellars yatowe n’iri Huriro nyuma yo gutangwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi asanzwe ari umuyoboke waryo wanabaye mu buyobozi Bukuru bw’uyu Muryango usanzwe ari imwe mu mitwe ya Politiki igize iri Huriro.

Frank Habineza usanzwe ari Umuvugizi w’iri Huriro yatangaje ko Amb. Wellars nta wundi muntu bari bahatanye, ndetse ko abagize iri Huriro biyemeje ko igihe umukandida yaba yatanzwe ari umwe, atorwa ku bwiganze busesuye. Yagize ati “Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye.”

Nyuma yo gutorwa n’iri Huriro, dosiye isabera Amb. Gasamagera kuba Umusenateri izohererezwa Urukiko rw’Ikirenga ruyisuzume, ubundi ruyemeze abone kwinjira muri Sena y’u Rwanda.

Amb. Gasamagera kandi yabaye mu nzego nkuru z’Umuryango FPR-Inkotanyi, dore ko yabaye Umunyamabanga Mukuru wawo kuva muri 2023 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2026, ubwo yasimbirwaga muri izi nshingano.

Uyu munyapolitiki kandi yabaye mu nzego Nkuru z’u Rwanda, dore ko yabaye Ambasaderi w’iki Gihugu mu Bihugu birimo Angola.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 3 =