Thursday, September 24, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uko byagenze ngo urubanza rw’umunyamakuru DC Clement rujyanwe mu Rukiko Rukuru

Uko byagenze ngo urubanza rw’umunyamakuru DC Clement rujyanwe mu Rukiko Rukuru

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, azaburanishwa n’Urukiko Rukuru, rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha byo ku rwego rw’ibyo ashinjwa.

Uyu munyamakuru muri Werurwe uyu mwaka wa 2026, akurikiranyweho kandi ibyaha birimo kwangiza ibintu by’undi ku bushake, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.

DC Clement uzwi cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitandukanye, ubu dosiye ye ikaba iri mu Rukiko Rukuru.

Amakuru yamenyekanye avuga ko ku wa 15 Nzeri 2026, DC Clement yitabye Urukiko Rukuru rufite icyicaro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ariko iburanisha mu mizi ntiryabasha gutangira kubera ko Umushinjacyaha wateguye dosiye atari yitabiriye urubanza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha risubikwa kugira ngo ribe ku wa 02 Ukwakira 2026. Uruhande rwa DC Clement ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bemeye ko urubanza ruzakomeza kuri iyo tariki.

DC Clement wari waburanishijwe ku ifungwa ry’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, aho ubusanzwe yagombaga kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Gusa uyu munyamakuru azaburanishwa n’Urukiko Rukuru, ku bw’impamvu z’ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho biri mu bubasha bw’Urukiko Rukuru.

Hari ibyaha bimwe biteganywa n’amategeko ko biburanishwa n’Urukiko Rukuru ku rwego rwa mbere. Ni muri urwo rwego urubanza rwa DC Clement ruri kuburanishwa n’uru Rukiko, aho kuba ari uko yajuriye ku cyemezo cy’urukiko rwamubanjirije.

Itegeko nº 30/2018 ryo ku wa 2 Kamena 2018 rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 39, riteganya ko Urukiko Rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bimwe bikomeye.

Muri ibyo byaha harimo kugambanira Igihugu, guhungabanya umutekano wa Leta ndetse n’ibyaha by’iterabwoba.

Bityo, kuba urubanza rwa DC Clement ruri mu Rukiko Rukuru ntibihita bisobanura ko ari ubujurire ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyangwa urwisumbuye. Ahubwo, urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe ku rwego rwa mbere rushingiye ku bwoko bw’ibyaha akurikiranyweho.

Iburanisha mu mizi ryari ryitezwe ku wa 15 Nzeri 2026 ntiryabaye kubera kutitabira k’Umushinjacyaha wateguye dosiye, rishyirwa ku wa 02 Ukwakira 2026, aho biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fourteen =