Friday, September 25, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ni butumwa ki buri mu ndirimbo yitiriwe igitaramo cy’Abanyamugisha Choir?

Ni butumwa ki buri mu ndirimbo yitiriwe igitaramo cy’Abanyamugisha Choir?

Indirimbo “Ndi mu mugongo wa Yesu” Korali Abanyamugisha y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yayitiriye igitaramo ifite mu mpera z’iki cyumweru.

Korali ABANYAMUGISHA yo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu Murenge wa Ruhuha, mu Karere ka Bugesera, bageze kure imyiteguro y’igitaramo batumiyemo Chorale Ambassadors izaturuka mu Mujyi wa Kigali, ku Itorero rya Remera.

Muri iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026, bazaba bari kumwe kandi na Korali New City yo ku Itorero rya Ruhanga mu Kinigi na Johavanis yo ku Itorero rya Ruhuha.

RADIOTV10 yabajije umutoza w’iyi Korali, Niyomugabo Rodrigue, impamvu bahisemo kwitirira igitaramo indirimbo, asubiza ko ubutumwa burimo busobanuye byinshi ku buzima banyuzemo.

Ati: “Insanganyamatsiko NDI MU MUGONGO WA YESU, ibyo turi kuvuga bijyanye n’icyo iyo ndirimbo ivuga, uburyo Imana yaduhetse, ibyo twakoze byose, ubuzima twanyuzemo, aho twabaye ni Yesu wabaga uduhetse kuko twebwe ntabwo twari kuhigeza. Twibutse ibyo Imana yadukoreye, naho ngaho igitekerezo cyaturutse.”

Yakomeje abwira RadioTV10 ko bifuza ko abantu bose bafite akanya baboneka muri iki gitaramo, ariko cyane cyane abatuye mu turere two hafi ya Ruhuha.

Yagize ati: “Turararika abantu bose, by’umwihariko abantu bo mu turere duturanye na Bugesera, duturanye n’Akarere ka Nyanza ndetse na za Ruhango ni hafi cyane, hari Akarere ka Ngoma no mu Mujyi wa Kigali. Bazazane na Ambassadors, dore ko bayikunda cyane.”

Korali Abanyamugisha yamenyekanye mu ndirimbo “Tuzaguruka”, “Hoziana”, “Umugongo wa Yesu”, “Bebe” n’izindi. Yatangiye mu mwaka wa 2014, batangira ari 25, kuri ubu bageze ku baririmbyi 30. Bafite Album eshatu z’amajwi, bafite indirimbo icyenda z’amashusho.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − five =