Shema Ngoga Fabrice uherutse guhamywa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiwe agakatirwa igifungo cy’amezi atandatu asubitse, ashobora gukomeza kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Abanyamategeko baravuga uko byagerwaho.
Irekurwa rya Shema ryaturutse ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje amasezerano y’ubwumvikane yabaye hagati ye n’Ubushinjacyaha bwahise bwemera kumusabira igihano gisubitse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Gusa irekurwa rye, ntiryahise ritanga umurongo w’ahazaza ha Fabrice ku mwanya wo kuyobora FERWAFA.
Nyuma y’ik cyemezo, benshi bavuze ko kuba Shema yakatiwe igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu [gisubitse] bihita bimwambura ubushobozi bwo gukomeza kuyobora FERWAFA.
Gusa biravugwa ko Shema ashobora gukomeza kuguma ku buyobozi bwa FERWAFA mu gihe Komite Nyobozi n’Inteko Rusange by’iri shyirahamwe byakomeza kumushyigikira, hashingiwe ku mabwiriza n’amategeko abigenga ndetse n’uko yasobanurwa.
Amategeko agenga FERWAFA ateganya ko umuntu wigeze gukatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu adashobora kuba umuyobozi w’iri shyirahamwe.
Icyakora, abanyamategeko n’abasesenguzi mu by’amategeko ntibavuga rumwe ku kuba iri tegeko ryakurikizwa ku gifungo gisubitswe mu buryo bumwe n’igifungo umuntu ahita ajyanwa mu Igororero.
Umwe mu bamategeko bo mu Rwanda, Marie-Thérèse Umurerwa yavuze ko amategeko atavuga ko umuntu ahita atakaza umwanya we iyo akatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa munsi yayo.
Avuga ko kwemererwa gukomeza kuyobora kwa Shema bizashingira ku mategeko n’amabwiriza bireba icyo kibazo ndetse n’uburyo bizasobanurwamo.
Umurerwa aganira n’ikinyamakuru cyitwa Weekend Sport, yagize ati “Amategeko ntavuga ko umuntu ahita atakaza umwanya we iyo akatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa munsi yayo. Ku kibazo cya Fabrice Shema, kuba yakomeza umwanya we bizaterwa n’amategeko n’amabwiriza bireba icyo kibazo ndetse n’uko azasobanurwa.”
Shema yatorewe kuba Perezida wa 16 wa FERWAFA mu Nteko Rusange isanzwe y’iri shyirahamwe yabaye ku wa 30 Kanama. Yari umukandida umwe rukumbi, atorwa n’amajwi 51 kuri 53, aho yagombaga kuzayobora manda izageza muri 2029.
Mbere yo kuyobora FERWAFA, Shema yabaye Perezida wa AS Kigali, ndetse yamenyekanye cyane mu bucuruzi binyuze muri sosiyete Africa Medical Supplier Plc.
Muri Gashyantare 2026, yongeye kwagura uruhare rwe mu buyobozi bw’umupira w’amaguru, ubwo yatorerwaga kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Inama y’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), ahagarariye u Rwanda ku rwego rw’akarere.
Amasezerano y’ubwumvikane Shema yagiranye n’Ubushinjacyaha na yo agaragaza ko areba gusa urubanza rw’icyaha, kandi ko atabangamira ibyemezo bishobora gufatwa n’izindi nzego cyangwa ibigo birebwa n’iki kibazo.
Ibi biha inzego zishinzwe umupira w’amaguru umwanya wo kwigenga mu gusuzuma ingaruka urwo rubanza n’igihano byagira ku mwanya wa Shema.
Umwe mu bayobozi bo hejuru muri FERWAFA na we yagize ati “Uko mbizi kandi nkurikije amategeko, aracyari Perezida wa FERWAFA.”
Shema uzwi mu by’umupira w’amaguru kandi, nyuma yo gusohoka mu Igororero, yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifuriza intsinzi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino ifite kuri uyu wa Gatanu uyihuza n’iya Liberia, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
RADIOTV10