Friday, September 25, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Undi muhanzi Nyarwanda yerecyeje muri Canada

Undi muhanzi Nyarwanda yerecyeje muri Canada

Umuhanzi Nyarwanda Nel Ngabo yerekeje muri Canada, aho yitabiriye ibitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi nyarwanda, Kevin Kaden a Eleement EleéeH, bamaze igihe baba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibi bitaramo bizaririmbamo aba bahanzi ndetse bafatanyije na DJ Brianne na we wamaze kugera muri Canada, kimwe na Kevin Kade, birimo icyiswe ‘Beyond Borders’ kizabera i Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, ndetse n’ikindi kizabera i Montreal ku wa 3 Ukwakira.

Nel Ngabo yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, aherekejwe na Ishimwe Clement uyobora inzu ya KINA Music, akaba n’umujyanama we.

Nel Nago yerecyeje muri Canada

I Ottawa, Nel Ngabo azasangayo abandi bahanzi Nyarwanda barimo Element EleéeH na Kevin Kade, ndetse na DJ Brianne, aho bazafatanya gususurutsa abitabiriye igitaramo ‘Beyond Borders’.

Nyuma y’iki gitaramo, aba bahanzi bazongera guhurira ku rubyiniro i Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.

Uru rugendo rwa Nel Ngabo muri Canada rubaye nyuma y’urwo yakoze muri Kanama 2026, ubwo yerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho yitabiriye iserukiramuco ‘AfrOstrava 2026’ ryabereye muri Repubulika ya Tchèque. Muri icyo gitaramo yari kumwe na Kivumbi King ndetse n’Umunya-Nigeria C Kay.

Nel Ngabo si ubwa mbere agiye gutaramira muri Canada. Mu 2022, yari yarahakoreye ibitaramo bitandukanye, birimo icyabereye i Ottawa. Bivuze ko azaba agarutse muri uyu Mujyi nyuma y’imyaka ine.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − seven =