Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagaragarijwe kutishimirwa ubwo yari agiye gutanga imbwirwaruhame ye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, benshi mu bari mu cyumba barasohoka banamuvugiriza induru, na we yita ‘Ibigwari’ abatashakaga kumutega amatwi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri, mu ijambo rya Netanyahu ryaranzwe no kunenga bikomeye abagaya ibyemezo bye.
Ijambo rye ryazamuye impaka ndende, kuko intumwa nyinshi zari mu cyumba cy’inama zasohotse ubwo yatangiraga kuvuga, mu gihe abandi bamuvugirizaga induru n’amagambo yo kumwamagana. Abari bamushyigikiye bo bakomeje kumukomera amashyi, bituma uyoboye inama asaba abari aho gutuza.
Netanyahu yavuze ko abari basohotse n’abari bamuteye umugongo ko ari ibigwari, abasaba ko n’abandi batishimiye kumwumva basohoka.
Yagize ati “Niba hari ibindi bigwari mu ndangagaciro batarasohoka muri iki cyumba, ndabasaba ko basohoka.”
Muri iri jambo, Netanyahu yanenze Mayor w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, abayobozi ba Iran ndetse n’Ibihugu birimo u Bwongereza, Turikiya n’u Bufaransa, avuga ku ruhare rwabyo mu bibazo birebana na Israel.
Nanone yagarutse ku ntambara Israel na Leta Zunze Ubumwe za America byatangije kuri Iran muri Gashyantare, avuga ko gusenya ibikorwaremezo bya Iran bifitanye isano na gahunda yayo ya kirimbuzi byari bigoye, ariko ko kuri we gufata icyo cyemezo bitari bigoye.
Ati “Gusenya ibikorwaremezo bya Iran bya kirimbuzi byari bigoye, byari bigoye cyane kubikora. Ariko kuri njye, cyari kimwe mu byemezo byoroshye cyane nigeze gufata nka Minisitiri w’Intebe.”
Netanyahu yavuze ko iyo ataza gufata icyo cyemezo, ngo “twese twari kuba twarapfuye.”
Ku wa Gatatu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yari yavuze ku kibazo cya gahunda za kirimbuzi mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya LONI, anenga ibyo yise “ibipimo bibiri” bikoreshwa ku Bihugu bitandukanye.
Pezeshkian yavuze ko intwaro za kirimbuzi ziri muri Israel, ariko abigize abagenzuzi b’Isi bakaba bari muri Iran, ndetse avuga ko Israel yica mu gihe Iran ihabwa ibihano.
Netanyahu kandi yavuze ko Igihugu cye kiri mu “ntambara ku mpande zirindwi”, zirimo Gaza, Intara ya West Bank yamaze gufatwa, Syria, Lebanon, Iran, abarwanyi b’Abahouthi muri Yemen ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Iraq.
Yavuze ko Israel izatsinda izi ntambara, asubiramo amagambo yavuzwe na mukuru we Yonatan Netanyahu, wishwe mu 1976 mu gikorwa cyiswe Operation Entebbe cyabereye muri Uganda.
Mu ijambo rye, Netanyahu yanenze Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, ndetse ashinja Ankara gukwirakwiza ibyo yise “ibinyoma birwanya Abayahudi.”
Mu gihe Netanyahu yagezaga ijambo rye ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri Israel na ho bari bakurikiye dore ko muri iki Gihugu bari mu gihe cy’ingenzi cya politiki, kuko ateganya amatora yo ku wa 27 Ukwakira, aho ari guhatanira gukomeza kuyobora igihugu. Abasesenguzi bavuga ko ijambo rye ryari rigenewe cyane cyane Abanya-Israel bo mu Gihugu, kimwe n’abari barikurikiye ku rwego mpuzamahanga.
RADIOTV10