Ibigo bitanu by’Abanyarwanda biyobowe n’abagore bigiye kwitabira imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ikawa rizabera i London mu Bwongereza, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abamurika barenga 3 500 bafite ibikorwa by’ubucuruzi bw’ikawa, abayikaranga ndetse n’abayigura, mu rwego rwo gushaka abafatanyabikorwa no kwinjira ku isoko ry’u Bwongereza.
Ibi bigo birimo Generalities Ltd, Kalisimbi Kiwieds Coffee, Kinunu Agroprocessing Ltd, Nyamurinda Coffee Growers Ltd na RIXU Coffee, bizamurika ibikorwa byabyo muri Caffè Culture, izaba tariki ya 29 na 30 Nzeri 2026.
Iri murikabikorwa rizabera muri London Business Design Centre, rihuriza hamwe abatunganya ikawa, abayikaranga, abayitumiza mu mahanga, abayikwirakwiza ndetse n’ibigo bikorera mu bijyanye n’amahoteli n’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa.
Ibi bigo byo mu Rwanda bizamurikira muri Discovery Village, binyuze muri gahunda ya SheTrades y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (International Trade Centre – ITC).
U Rwanda ruzahagararirwa na Marie Louise Murakatete wa Generalities Ltd, Sonia Kamarade wa Kalisimbi Kiwieds Coffee, Michaelle Kubwimana wa Kinunu Agroprocessing, Immaculée Mukamana wa Nyamurinda Coffee na Ritha Umutoni wa RIXU Coffee.
Kwitabira iri murikabikorwa bikurikira urugendo rwo gusura u Bwongereza rw’abacuruzi b’Abanyarwanda rwabaye muri Werurwe 2026, aho bahuye n’abakaranga ikawa zidasanzwe, abayitumiza n’abayikwirakwiza i London n’i Birmingham.
Uru ruzinduko rwabafashije kumenya ibisabwa ku isoko ry’u Bwongereza ndetse no kubaka umubano n’abashobora kuba abafatanyabikorwa mbere yuko bitabira iri murikabikorwa.
Marie Louise Murakatete, uyobora ikigo gifite ahantu habiri hatunganyirizwa ikawa mu Karere ka Gisagara, yavuze ko iri murikabikorwa rizamuha amahirwe yo kumenyekanisha ikawa ye ku isoko ikigo cye kitarageraho mbere.
Sonia Kamarade, na we yavuze ko kwamamaza ari imwe mu mbogamizi zikomeye ibigo by’ikawa bihura na zo mu gihe bishaka kubona abakiliya ku masoko mpuzamahanga.
Ati “Ambasade y’u Bwongereza n’abandi bafatanyabikorwa badufashije kwamamaza ikawa yacu, kandi mvugishije ukuri ni kimwe mu bintu bigoye cyane iyo ushaka kwagura ibikorwa byawe ukagera ku yandi masoko.”
Iyi gahunda yatewe inkunga na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, inashyirwa mu bikorwa n’International Trade Centre ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ari na rwo rwakiriye SheTrades Rwanda Hub.
Ambasaderi Wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda, Jennifer Stockill, yavuze ko ikawa ari cyo gicuruzwa cya kabiri u Rwanda rwohereza cyane ku isoko ry’u Bwongereza, ikaba ikurikira icyayi.
Muri 2024, u Rwanda rwohereje mu Bwongereza ikawa ifite agaciro karenga miliyoni 5 USD.
Muri 2025, amafaranga u Rwanda rwinjije mu kohereza ikawa mu mahanga yageze ku rwego rwo hejuru, hafi miliyoni 150 USD, yiyongeraho 65% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga na yo yazamutseho 39%, igera kuri toni 23 860.
Ikawa ni igihingwa gifatiye runini imibereho y’Abanyarwanda, aho imiryango igera ku bihumbi 400 y’abahinzi bato, iyifasha mu mibereho yayo ya buri munsi.

RADIOTV10