Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe rwategetse ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, n’abandi baregwa hamwe, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakekwaho birimo kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta.
Umwanzuro w’Urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo hasomwaga icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Mukandayisenga n’abandi bareganwa muri uru rubanza.
Iby’uru rubanza byaturutse ku iperereza ryakozwe ku bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Mukandayisenga akurikiranyweho iki?
Mukandayisenga Janviere ni Visi Meya w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Ari mu bantu 81 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwigeze gutangaza ko bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta.
Muri aba bantu, RIB yari yeretse abanyamakuru 39 barimo abayobozi n’abakozi bo mu nzego zitandukanye z’uburezi.
Iperereza ry’ibanze rya RIB ryagaragaje ko mu Karere ka Kirehe honyine hari abantu 21 bakurikiranweho uruhare muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Mukandayisenga yakekwagaho kujya aha amabwiriza abashinzwe ibigo byakorewagaho ibizamini kugira ngo bafashe abanyeshuri gukopera.
Abaregwa muri uru rubanza bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, guhimba cyangwa guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Yasabye kuburana ari hanze
Mu iburanisha ryabanje ryarebaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Mukandayisenga Janviere yasabye Urukiko ko rumurekura akazakurikiranwa ari hanze.
Yavuze ko ari umuyobozi uzwi, afite aho abarizwa kandi ko ibyo byose byagaragazaga ko nta mpamvu yatuma hakekwa ko ashobora gutoroka ubutabera.
Mu rwego rwo kugaragaza ko yiteguye kubahiriza ibyo Urukiko rwamusaba, Mukandayisenga yatanze imodoka ye ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw nk’ingwate. Yanatanze ikibanza gifite agaciro karenga miliyoni 100 Frw.
Hatanze kandi umwishingizi wavuze ko mu gihe haba igihombo cyaturuka ku cyaha, umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 207 Frw washobora gukoreshwa mu kukishyura.
Mukandayisenga yahakanye kandi ko yaba yarahaye abarimu amabwiriza yo gufasha abanyeshuri gukopera, avuga ko abamushinja batagaragaza aho yaba yarahuriye n’abo barimu kugira ngo abahe ayo mabwiriza.
Ibyaha byatangiriye ku kibazo cyagaragaye mu bizamini
Uru rubanza rwaje nyuma y’ikibazo cyagaragaye mu bizamini bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
RIB yatangaje ko abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera. Muri bo harimo abayobozi b’uturere, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu.
Amakuru yatangajwe muri icyo gihe kandi yagaragazaga ko abanyeshuri 7,188 bari bagize uruhare mu bikorwa byo gukopera, ibintu byatumye ibizamini bimwe bisubirwamo.
RADIOTV10