Sunday, September 27, 2026
RW|EN
SIPORO

Amavubi akigera muri Cape Verde yahawe ubutumwa na Ambasaderi Bizimana Festus

Amavubi akigera muri Cape Verde yahawe ubutumwa na Ambasaderi Bizimana Festus

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yageze mu mujyi wa Praia muri Cape Verde, aho igiye gukina umukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, yizezwa ko Abanyarwanda bakomeje kuyiba inyuma kandi bayifuriza gutsinda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Amavubi yageze mu mujyi wa Praia, aho azahurira na Cape Verde mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2027.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iyobowe n’Umutoza Mukuru, Stephen Constantine ukomoka mu Bwongereza, icumbitse muri VIP Praia Hotel, imwe muri hoteli u Rwanda rukunda gucumbikamo iyo ruri muri Cape Verde. No mu mwaka wa 2020, Amavubi yari yaracumbitse muri iyi hoteli.

Bakigera kuri iyi hoteli, Amavubi yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Bizimana Festus, ari na we uhagarariye u Rwanda muri Cape Verde.

Mu butumwa yahaye abakinnyi n’abagize ikipe, Ambasaderi Bizimana Festus yasabye Amavubi gukomeza kwitwara neza, anibutsa ko intsinzi muri Praia yaba isobanuye byinshi ku Banyarwanda bakomeje kuyashyigikira aho bari hose.

Ati: “Turi kumwe namwe kandi turabashyigikiye.”

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko abanyarwanda bakomeje kuba hafi y’Ikipe y’Igihugu, ndetse ko intsinzi yaba ishimangira icyizere bafite ku rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027.

Umukino uhuza u Rwanda na Cape Verde uzaba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2027, saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba, ku isaha ya Kigali.

Tubibutse ko Amavubi yatangiye iyi mikino neza, atsinda Liberia ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro, mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Afurika kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda mu 2027.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 4 =