Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abafana bemerewe kujya kuri stade batipimishije COVID-19

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in SIPORO
0
Abafana bemerewe kujya kuri stade batipimishije COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’imikino ndetse n’abafana ku kibuga, aho hatagaragaramo kwipimisha kuri buri mukino nk’uko mu minsi ishize byari bimeze.

UKO AMABWIRIZA ATEYE:

Hashingiwe ku Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Mutarama 2022, Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza avuguruye agenga ibikorwa bya siporo n’imikino mu buryo bukurikira:

  1. Imikino y’abantu ku giti cyabo bakoreye hanze izakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19;
  2. Ibikorwa bya siporo mu matsinda bikorewe hanze biremewe. Ababikora bagomba ubahiriza ingamba zo kwirinda zizimo guhana intera, gukaraba intoki kenshi, no kwambara agapfukamunwa igihe batari mu myitozo ibasaba imbaraga nyinshi;
  3. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa

by’imyitozo yigisha abakiri bato byemerewe gusubukurwa. Ababyitabira bose bagomba kuba barikingije COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 12). Igenzurwa rya hato na hato rizajya rikorwa hagamijwe kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa;

  1. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora. Abazigana bagomba kuba barikingije COVID-19, kandi bakagaragaza ko bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 kandi bakaba nta bwandu bafite.
  2. Amarushanwa n’imikino y’imbere mu gihugu:

-Imyitozo y’amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga azakomeza. Aho imyitozo ibera hagomba gushyirwa ingamba zo kwirinda COVID-19;

-Imyitozo, imikino n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga za siporo mu gihugu byemerewe gusubukurwa. Ingaga zisabwe gushyiraho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 agomba gushyirwa mu bikorwa akubahirizwa n’abanyamuryango bayo.

-Ingaga zisabwe gutanga raporo y’ibipimo bya COVID-19 byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24.

-Ingaga zisabwe kujya zitangaza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 akurikizwa ahabera imyitozo n’amarushanwa;Abafana baremerewe mu mikino ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bw’aho umukino wabereye. Bagomba kuba barikingije inkingo zose ziteganijwe kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenewe ahabera imikino;

-Ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zizafatirwa ibihano.

  1. Siporo n’Imikino mu Mashuri

-Isomo ry’ingororangingo na siporo mu mashuri rirakomeza. Ubuyobozi bw’ishuri bufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no gukurikirana ko zubahirizwa;

-Amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yemerewe gusubukurwa.

-Urugaga Nyarwanda rwa Siporo mu Mashuri (FRSS) ruzageza ku mashuri yose amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azajya agenga aya marushanwa.

MINISPORTS ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye, ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seven =

Previous Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abapolisi 4.500 barimo bane bagizwe ba ACP

Next Post

Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Biravugwa ko inzira zabaye ebyiri kwa Social Mula n’umugore we bafitanye abana babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.