Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in SIPORO
0
KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru ngo kubera inenge nyinshi ayibonamo we yise ‘umwanda’ zijyanye n’imisifurire.

Ni nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda igitego 1-0.

Muri uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe cya Rayon Sports, ikipe ya Gasogi bari bahanganye yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande aracyanga avuga ko abakinnyi ba Gasogi barariye mu gihe abahanga mu by’umupira w’amaguru bari kwemeza ko uyu musifuzi ashobora kuba yibeshye ku buryo icyo cyari igitego.

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ye isezeye muri shampiyona ndetse ntacyakorwa kugira ngo igaruke kabone nubwo zaba ari impuhwe z’Imana.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, KNC yagarutse ku byo yakunze kunenga umupira w’amaguru mu rwanda, avuga ko mu buyobozi bwa FERWAFA “Huzuyemo Mafia, umwanda n’ibindi. Twebwe dufashe umwanzuro iyi kipe tuyivanye mu irushanwa. Kuva uyu munsi…”

Mu ijambo ryumvikanamo uburakari, KNC yakomeje avuga ko iyi kipe ye idashobora kugaruka muri shampiyona kabone “nubwo zaba ari impuhwe z’Imana kuko ibi ni umwanda…”

Yavuze ko abasore b’ikipe ye bakoresheje ingufu zose zishoboka kugira ngo batsinde ariko imisifurire irabazonga. Ati “Nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, hakomeje imikino ya shampiyona hasozwa imikino ibanza ahakinwaga imikino y’umunsi wa 15, harimo umukino w’ishiraniro wahuje Rayon Sports na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wagiye gukinwa, hashize iminsi micye umuyobozi wa Gasogi United, KNC afatiwe ibihano byo kutagaragara ku kibuga imikino umunani ndetse anacibwa amande bitewe n’ibyo yatangaje ahanini agaruka ku basifuzi yashiNje ko bamusifuriye nabi.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina amaze iminsi mu bihe bibi by’intsinzwi, aho bombi baherukaga gutakaza imikino y’umunsi wa 14.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Next Post

Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.