Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Inkuru nziza kwa Nyirabasabose w’imyaka 120 wendaga kwicwa n’inzara n’imibereho mibi

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Inkuru nziza kwa Nyirabasabose w’imyaka 120 wendaga kwicwa n’inzara n’imibereho mibi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru Nyirabasabose Venansiya w’imyaka 120 y’amavuko, wari wugarijwe n’imibereho mibi, yamaze kugobokwa n’abagiraneza bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse akaba ari gusanirwa inzu yendaga kumugwaho.

Tariki 20 Mutarama 2022, RADIOTV10 yasohoye inkuru y’ubuvugizi kuri uyu mukecuru w’imyaka 120 utuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago Mu Murenge wa Gataraga, wagaragazaga ko akeneye ubufasha burimo n’ibyo kurya.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuraga uyu mukecuru aho atuye, ntiyabashaga kuvuga kubera imibereho mibi dore ko atatinyaga kwivugira ko arembejwe n’inzara akisabira icyo kurya n’icyo kwambara.

Ubwo Umunyamakuru yamusuraga

Umunyamakuru yasubiye kumusura asanga ibintu byahindutse kuko yari yamaze kugobokwa n’abagiraneza bamuhaye ibyo kurya ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwo Umunyamakuru yageraga mu rugo rw’uyu mukecuru, yasanze akanyamuneza ari kose amuganirizanya ubwuzu ndetse birambuye, ingingo ishimangira ko koko yari ashonje. Yvuze impamvu y’aka kanyamuneza.

Mu magambo ye y’amashimwe, Nyirabasabose, yagize ati “Umutima wanjye ureze, ndishimye ndishimye, ubu agahinda kari gushira. Nari ndi kurara hasi imvura yagwa ikanyagira none imvura ndayikize, aba bagiraneza Imana ibafashe ibuzurize ibuzurize.”

Munyakazi Jean Claude wo mu Karere ka Kicukiro uyoboye itsinda ryiyemeje gufasha uyu mukecuru, yashimiye RADIOTV10 kuko iki gitangazamakuru ari cyo cyamufashije kumenya uyu mukecuru.

Ati “Numvise binkoze ku mutima mbonye imibereho uyu mubyeyi arimo kandi dusanzwe dukora umurimo wo gufasha no gutabariza abari mu kaga ubwo mbigeza kuri bagenzi banjye dusanzwe dukorana uyu murimo, tubyumva vuba.”

Munyakazi avuga ko yabanje gusura uyu mukecuru agasanga aba mu nzu yangiritse ndetse areba n’ibindi by’ingenzi akeneye.

Ati “Dusanga ubufasha bwa mbere ari uko mukecuru twamuhindurira igisenge tukamuha igisenge cy’amabati kugira ngo abashe kuryama neza kuko turi mu gihe cy’imvura.”

Abaturanyi ba Nyirabasabose bavuga ko bishimiye kuba uyu mukecuru yagobotswe dore ko bari banagaragaje ko akeneye gufashwa.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Ubu turi kubyina kuko uyu muryango ugiye kujya ahantu hagaragara ukishima nk’uko abandi banyarwanda hafi ya bose bishimye.”

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasuye uyu muryango buwizeza ubufasha burimo ubwo kuba uyu mukecuru agiye gushyirwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka izajya imufasha mu mibereho ya buri munsi.

Munyakazi Jean Claude uri muri ibi bikorwa by’ubugiraneza
Batangiye kumuha ibikoresho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 6 =

Previous Post

Umukinnyi ukomeye mu Rwanda wa Basketball yambikiye impeta umukunzi we ku Muhazi

Next Post

Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

Related Posts

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

by radiotv10
24/10/2025
0

In Rwanda today, the idea of gender inclusion at work is growing stronger. This means giving both men and women...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
24/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira
FOOTBALL

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.