Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang, yasezeye abakunzi b’iyi kipe yari abereye kapiteni mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona.

Ntabwo uyu rutahizamu w’umunya-Gabon yishimiye uburyo yatandukanye n’iyi kipe y’i London kuko yavuze ko nk’umukinnyi iyi kipe yakoreye byinshi ndetse akanegukanamo ibikombe, atari akwiye gusezerera ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ishavu yatewe no kuba atasezerewe muri Arsenal mu buryo bwiza nk’umukinnyi witangiye ikipe mu myaka ine yose ishize.

Yagize ati ”Mwarakoze gutuma njye n’umuryango wanjye tuba i London muri iyi myaka ine itambutse. Twanyuranye muri byinshi, tugirana ibihe byiza n’ibindi bitatworoheye, uko mwanshyigikiraga byanteraga imbaraga.

Kugira amahirwe yo gutsindira ibikombe bitandukanye ndi kapiteni w’iyi kipe, ni ikintu kizahora mu mutima wanjye iteka. Nagerageje kwitanga 100% nkora ibishoboka byose nkorera ikipe, niyo mpamvu gutandukana muri ubu buryo bimbabaje cyane, gusa nta kundi ni umupira.

Nababajwe no kuba mu byumweru bike bishize ntigeze mbona amahirwe yo gufasha bagenzi banjye, gusa ntacyo bitwaye, nubaha cyane iyi kipe, by’ukuri ndifuriza bagenzi banjye n’abafana ibihe byiza no gutsinda mu bihe biri imbere. Ndabakunda, Auba.”

Nyuma y’ubu butumwa, abakinnyi batandukanye barimo Mesut Ozil na Aaron Ramsdale babaye aba mbere mu kumwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe ye nshya.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon w’imyaka 32, yasinye amasezerano muri iyi kipe y’i Catalonia mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.

Kuva mu Ukuboza ubwo yahanwaga na Arsenal kubera kurenga ku mategeko y’imyitwarire, Aubameyang nta mukino yongeye kuyikinira, ariko mbere yaho yari amaze kuyitsindira ibitego 92 mu mikino 163.

Aubameyang yageze muri Arsenal mu 2018 avuye muri Borussia Dortmund yo mu Budage, atanzweho miliyoni 56 z’amapawundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Rulindo: Bizejwe ubwiherero bugezweho basenyerwa ubwari busanzwe none ubu ukubwe ahura n’ihurizo

Next Post

Baragira ngo nzasaze ntarongoye ihogoza ryanjye- Sankara yasekeje abantu mu rukiko avuga ku myaka 25 yasabiwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Baragira ngo nzasaze ntarongoye ihogoza ryanjye- Sankara yasekeje abantu mu rukiko avuga ku myaka 25 yasabiwe

Baragira ngo nzasaze ntarongoye ihogoza ryanjye- Sankara yasekeje abantu mu rukiko avuga ku myaka 25 yasabiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.