• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko u Rwanda rw’ejo ruzashingira ku rubyiruko rutijandika mu bibi nk’ibiyobyabwenge, arusaba kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Hon Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 ubwo yatangaizaga ukwezi k’umuco mumashuri aho yaganirije Abanyeshuri bo mu ishuri rya G.S Kampanga riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Yibukije aba banyeshuri indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda zikwiye kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo u Rwanda rw’ejo rwifuzwa ruzagerweho.

Yavuze ko kubaka Igihugu gikize kandi kizaramba, bishingira ku rubyiruko rwa none rurangwa n’imyifatire iboneye rudafite imyitwarire ishingiye ku mibereho y’ahandi.

Yagize ati “Bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibindi bibavangira batamiye yaba intekerezo z’ahandi, ibiyobyabwenge nk’iryo tabi tuvuga.”

Akomeza avuga ko Iyo umwana w’Umunyarwanda yamaze gusobanukirwa ko ari we musingi w’u Rwanda rw’ejo, ahora yibuka ko ari “ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko y’u Rwanda, ni njyewe uzaragwa iki Gihugu nanjye ngakomeza kukigeza aho abakurambere barose mu  nzozi zabo asabwa kugira ibyo yirinda.”

Avuga kandi ko uyu mukoro ureba ababyeyi, bagahora bakundisha abana babo u Rwanda.

Ati “Umwana w’umunyarwanda iyo yatamitswe u Rwanda, bivuze ngo yamaze kumva imihigo, icyerekezo cy’Igihugu, ibyo ategerejweho, yamaze komatana n’Igihugu, ntakindi kindi atamira gishobora kumubangamira kuzesa imihigo yahigiye abakuru n’u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Ni ho nabivugiye ko uwatamiye, uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza, itabi, ibiyobyabwenge. Kuri njyewe ibiyobyabwenge si ibyo tuzi by’itabi n’inzoga gusa, ahubwo n’intekerezo z’ahandi zikubuza gukundana n’abawe, gukunda u Rwanda no kurukorera na byo njyewe mbifata nk’ibiyobyabwenge.”

Izi mpanuro zakiriwe neza n’abanyeshuri biga muri iri shuri, biyemeje kuzigenderaho no guhora bazirikana ko ari bo baziyubakira u Rwanda rw’ejo.

Bamporiki yaganirije uru rubyiruko uko rukwiye kwitwara
Bamporiki yagaragaje ko urubyiruko rukunda Igihugu ari rwo ruzubaka u Rwanda rw’ejo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 5 =

Previous Post

Umunya-Portugal uje gutoza Rayon ngo yatunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda butaboneka ahandi

Next Post

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.