Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Umunyeshuri aravuga ko umugabo utazwi yamusanze mu bwiherero bw’ishuri amusambanyirizamo

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
Ruhango: Umunyeshuri aravuga ko umugabo utazwi yamusanze mu bwiherero bw’ishuri amusambanyirizamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wiga muri Ecole Secondaire de Ruhango ryo mu Karere ka Ruhango, aravuga ko hari umugabo wamusanze mu bwiherero yiyoberanyije amufatiraho icyuma ubundi aramusambanya.

Uyu munyeshuri ubu uri gufata imiti imurinda gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko iri sanganya ryamubayeho mu gitondo cyo ku ya 31 Mutarama 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, uyu munyeshuri yavuze ko uwo mugabo yaje yipfutse igitambaro mu maso ubundi amufatiraho icyuma ahita amusambanya undi ntiyabona uko atabaza.

Yagize ati “Ntabwo nari gutaka kuko yari atangiye gukata ukuboko ndatuza aransambanya ansiga aho arasohoka.”

Avuga ko kandi atari ubwa mbere ibi bimubayeho kuko n’umwaka ushize ibi byamubereyeho kuri iri shuri gusa bwo ngo yaramukomereje ubundi akizwa n’amaguru.

Umwana uvuga ko yasambanyijwe ubu ari gufata imiti imurinda gusama no kwandura indwara zitandukanye (Photo/Umuseke)

Umubyeyi w’uyu mwana witwa Nyirahakizimana Jeanne avuga ko bitumvikana kuba ikibazo nk’iki kibera mu kigo cy’ishuri ariko ubuyobozi bwacyo bukaba butazi abahohoteye umwana we.

Nyirahakizimana avuga ko we n’umukobwa we bakwiye guhabwa ubutabera, uwamuhohoteye agafatwa akabiryozwa bitaba ibyo akiyambaza umukuru w’Igihugu.

Munyaneza Jean Claude uyobora iri shuri yavuze ko ntacyo yatangaza kuri iki kibazo kuko kiri mu nzego zishinzwe iperereza kugira ngo atabangamira akazi kazoo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwamenye iki kibazo kandi ko na bwo bugiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo amakuru mpamo kuri cyo amenyekane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Inkuru nziza ku bakunze ‘Indoro, Mfata,’…Charly na Nina bagarukanye imbaduko

Next Post

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Related Posts

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

by radiotv10
09/12/2025
0

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

09/12/2025
Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

09/12/2025
Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.