Monday, November 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje uko rwakiriye icyemezo cyatumye Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF nyuma y’impaka ndende

U Rwanda rwagaragaje uko rwakiriye icyemezo cyatumye Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF nyuma y’impaka ndende

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyatumye Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo akomeza kuwuyobora mu gihe cy’amezi 12, mu gihe hakorwa amavugurura ajyanye n’uburyo bwo guhitamo umuyobozi mushya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko iki cyemezo cyafashwe binyuze mu bwumvikane bw’abayobozi, aho kujya mu matora yashoboraga guteza amacakubiri mu Bihugu bigize uyu muryango.

Mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE, Nduhungirehe yasobanuye ko ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byabereye mu muhezo byaranzwe n’ibitekerezo bitandukanye ku buryo bwagombaga gukoreshwa mu gutora Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

Yavuze ko bamwe mu bayobozi bari bafite impungenge ko amatora ashobora gusiga uyu muryango ucitsemo ibice, cyane cyane mu gihe uwatsinze yaba abonye amajwi make cyane ugereranyije n’umubare w’Ibihugu biwugize.

Yagize ati “Ndanyuzwe cyane kubera ko ari ubwumvikane bwagezweho n’Abakuru b’Ibihugu ba OIF mu biganiro byaberaga mu muhezo. Mu nama nta bwumvikane bwari buhari ku bijyanye n’inzira yakurikiraho ku birebana no gukora amatora. Abakuru b’Ibihugu benshi bari bafite impungenge ko ubumwe bwa Francophonie bushobora gucika intege cyane cyane igihe habaye amatora, mu gihe haba habayeho ubwiganze bw’amajwi bwo hasi.”

Nduhungirehe yagaragaje ko iyo amatora aza kuba, byashobokaga ko umukandida atsinda afite amajwi macye, bikaba byatuma atangira kuyobora OIF adafite inkunga ihagije y’Ibihugu biyigize.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byayobowe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byitabirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Bettel na we yashimangiye ko ubwumvikane bwari bwo buryo bwiza bwo gukemura impaka zari zagaragaye, kuko bwatumye haboneka umwanzuro utagira uruhande rumwe rutsindwa cyangwa ruhutazwa.

Yatanze urugero avuga ko bitari kuba isura nziza ku muryango mpuzamahanga nka OIF, uhuriwemo n’ibihugu 53, mu gihe Umunyamabanga Mukuru yaba atowe n’amajwi 15 cyangwa 20 gusa.

Yagaragaje ko icyari ingenzi ari ukurinda ubumwe bw’Ibihugu bigize uyu muryango, aho kugira ngo amatora asige bamwe bumva ko batsinzwe cyangwa ko ibitekerezo byabo bitahawe agaciro.

 

Ibizakorwa mu mezi 12

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12 Mushikiwabo yemerewe gukomeza kuyobora OIF gikwiye kubyazwa umusaruro, hagakorwa amavugurura azatuma uburyo bwo guhitamo Umunyamabanga Mukuru burushaho kuba bwiza.

Yagaragaje ko hari ibyemezo n’amasezerano Ibihugu bigize OIF byagiye byemeranyaho ariko ntibishyirwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe.

Yatanze urugero rw’ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia mu 2022, avuga ko iri ari isomo rikwiye gutuma Ibihugu birushaho kubahiriza ibyo byemeranyijweho, aho kubihindura cyangwa kubireka ku munota wa nyuma.

Ku ruhande rwe, Louise Mushikiwabo yavuze ko yishimiye imyaka umunani amaze ayobora OIF, ashimangira ko azakoresha igihe cy’inyongera yahawe mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’uyu muryango.

Mu byo yifuza kwibandaho harimo imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI), gukomeza ivugurura ry’inzego za OIF no kunoza uburyo ibyemezo byafashwe n’Ibihugu biyigize bishyirwa mu bikorwa kandi byubahirizwa.

Mushikiwabo kandi yagaragaje ko yifuza ko OIF irushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, anashimangira uruhare rukomeye rwa Afurika mu iterambere ryawo.

Mushikiwabo kandi yibukije ko OIF atari umuryango wa Afurika yonyine, ahubwo ko ari uw’Ibihugu byose bikoresha ururimi rw’Igifaransa, bityo ko inyungu n’ibitekerezo by’ibi Bihugu byose bigomba kwitabwaho.

 

Congo yikuye mu isoni

Nubwo icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kutifuza ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF kitagezweho, iki Gihugu cyatangaje ko cyishimiye icyemezo cyo gushyiraho igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12, aho amatora yari ateganyijwe asubitswe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko ubwumvikane bwagezweho buzafasha kurinda ubumwe bwa OIF no kuvugurura uburyo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru mushya. Yashimangiye ko kandidatire zari zatanzwe zizakomeza kubahirizwa, ariko hakazemererwa n’izindi nshya.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we yavuze ko igihugu cye cyishimiye ko Mushikiwabo atahawe indi manda nshya, asobanura ko ijwi rya Congo ryumviswe.

Yagize ati “Nta yindi manda nshya ku Munyamabanga Mukuru. Amezi 12 yo gutegura amatora, nta mahirwe yo kongera manda ku Rwanda. Ijwi ryacu ryumviswe neza kandi ubumwe bwa OIF bwararinzwe.”

Ibi bibaye nyuma y’uko RDC yari yaravuze ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakomeza kuyiyobora, ndetse ikanamukuramo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, igashyigikira Umunya-Romania Dacian Cioloș.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + five =