Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Inyamaswa yari yazengereje aborozi ibicira Inka hafi ya Gishwati yishwe

radiotv10by radiotv10
05/02/2022
in MU RWANDA
0
AMAFOTO: Inyamaswa yari yazengereje aborozi ibicira Inka hafi ya Gishwati yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Inyamaswa yari imaze iminsi yica inka z’aborozi bo mu Turere twa Nyabihu na Rutsiro begereye ishyamba rya Gishwati, na yo yishwe nyuma y’uko ingabo na Polisi bakoze igikorwa cyo kuyishakisha.

Aborozi baturiye ishyamba rya Gishwati, bari bamaze iminsi biyasira kubera inyamaswa yari imaze iminsi yica Inka zabo ziganjemo inyana aho byavugwaga ko yari imaze kwivugana izigera muri 80.

Ni ikibazo cyahagurukije inzego zaba iz’ibanze, iz’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, inzego z’umutekano; Polisi n’Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyo kwica iyi nyamaswa, ziza no kukigeraho.

Ni igikorwa cyashimije benshi barimo abasanzwe bakorera ubworozi muri aka gace.

Ngabo Karegeya ukoresha izina rya Ibere rya Bigogwe kuri Twitter wakunze gutabariza aborozi bo muri aka gace, ari mu bishimiye iyicwa ry’iyi nyamaswa yari yarabazengereje.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter, Karegeya yagize ati “Intsinzi irabonetse. Inka zacu ziratabawe. Murakoze cyane Ngabo zacu na Polisi.”

Karegeya kandi avuga ko inzego z’umutekano zakomeje gushakisha niba hari indi nyamaswa yafatanyaga n’iyi kwica Inka z’abaturage.

Yakomeje agira ati “Kanze mbamare impungenge. Ntabwo abari guhiga iki kinyamaswa bigeze bataha nyuma yo kwica kiriya. bakomeje gushaka indi nyamaswa y’inkazi yose yaba yaraje muri kano gace karimo inka. Muhumure rwose bazavamo inka zabonye umutekano niko badusezeranyije.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wakunze kumenyeshwa iki kibazo na we agasaba inzego kugihagurukira, na we yagize ati “Muzishakire kubura hasi kubura hejuru.”

Minisitiri Gatabazi kandi na we ari mu bishimiye iyicwa ry’iyi nyamaswa, aho yasubizaga uyu Muturage witwa Karegeya, agira ati “Cyera kabaye bigezweho.”

Abazi iby’inyamaswa, bavuga ko iyi yishwe ari imbwa y’agasozi izwi nk’Ikirura, ikaba iri mu nyamaswa z’inkazi z’indyanyama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − twelve =

Previous Post

Gasabo: Imodoka yari itwawe na Musenyeri yagonze umunyegare ahita apfa

Next Post

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba

Related Posts

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.