Amavubi-23 yanganyije na Mali U-23 (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Huye habereye umukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Nyuma y’iminota ibiri gusa Amavubi yahise yishyura igitego ubwo myugariro wa Mali Fady Sidiki Coulibaly yasubizaga umupira inyuma awuhereje umunyezamu Lassine Diarra, ashatse kuwufunga uramucika uruhukira mu izamu.

Izindi Nkuru

Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi yakoze impinduka yinjizamo rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince, ndetse na Nyarugabo Moise wa AS Kigali, nyuma aza gushyiramo Hoziyana Kennedy wa Bugesera.
Aba nyuma yo kwinjira mu kibuga Amavubi yarushwaga na Mali yatangiye guhererekanya neza imipira bafatanyije na Ishimwe Anicet wari wagoye iyi kipe, bagerageza amahirwe menshi yo gutera mu izamu ariko umukino urangira bikiri igitego 1-1.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Amavubi : Hakizimana Adolphe, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Jean Rene, Nsengiyumva Sanufi, Rutonesha Hesbon, Nyamurwangwa Moses, Hamiss Hakim, Kamanzi Ashiraf, Mugisha Desire na Ishimwe Anicet.


Mali : Lassine Diarra, Mahamoud Camara, Lassine Sumauro, Yoro Mamadou Diaby (C), Ahmed Diamande, Fady Sidick Coulibaly, Ibrahima Camara, Amady Camara, Nankoma Keita, Thiemoko Diarra na Kalifa Traore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru