Ikipe y’u Rwanda Amavubi yitegura imikino ya gicuti ifitanye na Botswana na Madagascar, ikomeje kwakira abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baje kwifatanya na bagenzi babo mu mwiherero bamazemo iminsi itatu.
Ku ikubitiro Gitego Arthur ukina muri AFC Leopard yo muri Kenya na Sibomana Patrick Papy ukina muri Gormahia na yo yo muri Kenya, bageze mu mwiherero ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri.
Aba bakina muri Shampiyona ya Kenya, nyuma yo gusanga bagenzi babo mu mwiherero, bahise bakomezanya imyitozo yakomeje kuri uyu wa Gatatu.
Naho umunyezamu wa mbere w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre ukina muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aje kwifatanya n’abandi kwitegura imikino ya gicuti u Rwanda ruzakina.
Amavuvi ari gukorera umwiherero muri hoteli imwe yo mu Karere ka Bugesera, kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru, aho watangiriye ku bakinnyi bakina imbere mu Gihugu.
Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda, dore ko yatsinze umukino aheruka gukina na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ari kwitegura imikino ibiri ya gicuti irimo uzayahuza na Botswana tariki 22 werurwe 2024, n’uwa tariki 24 Werurwe uzayahuza na Madagascar. Imikino yombi ikazakinirwa muri Madagascar.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10