U Rwanda rwatsinzwe mu rubanza rwarezwemo n’Umunyamategeko w’Umunya-Uganda warureze gufunga imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagira ingaruka zinyuranye ku batuye Ibihugu byombi.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’abacamanza batandatu barimo; Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Wejuli na Richard Muhumuza wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ubu usigaye ari Umucamanza muri uru rukiko.
Muri uru rubanza rwakiriwe n’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) tariki 01 Mata 2019, Umunyamategeko w’Umunya-Uganda witwa Kalali Steven, yari yareze u Rwanda gufunga imipaka iruhuza na Uganda irimo uwa Cyanika, Gatuna na Mirama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri iki kirego, uyu munyamategeko yaregaga u Rwanda guhonyora amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemerera urujya n’uruza mu Bihugu bigize uyu muryango.
Kalali Steven yavugaga ko iki cyemezo cy’u Rwanda cyashegeshe abacuruzi b’Abanya-Uganda bazanaga ibicuruzwa byabo mu Rwanda ndetse bikanagira ingaruka ku Banyarwanda bakoreshaga ibyo bicuruzwa.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, rwemeje ko ikirecyo cy’uyu munyamategeko w’Umunya-Uganda gifite ishingiro.
Independent dukesha aya makuru, ivuga ko Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rwemeje ko u Rwanda rwafunze imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko yaba agenga uyu muryango wa EAC no kugenderana kw’abatuye Ibihugu.
U Rwanda rwo kuva na mbere rwatangazaga ko rutafunze imipaka hubwo ko rwagiriye inama abaturage barwo kutajya muri Uganda kuko bageragayo bakagirirwa nabi dore ko hari n’abahasize ubuzima, abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakabanakorerwa ibabazamubiri.
Perezida Paul Kagame wakunze kugaruka kuri iki kibazo ubwo u Rwanda na Uganda, bitari bibanye neza, yavuze ko imipaka itafunzwe n’u Rwanda ahubwo ko yafunzwe n’abahohotera Abanyarwanda bajyayo, bigaragaza o atabakeneye mu Gihugu cye.
Urukiko rwa EAC, rwasabye u Rwanda kutongera gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko rwashyizweho umukono nk’ayo yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Ibihugu byombi byamaze kubura umubano ndetse imipaka ikaba yaramaze gufungurwa.
Cyanasomwe ku munsi umwe n’uwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yananyuze ku Mupaka wa Gatanu na wo wari warafunzwe, akaramutsa Abanyarwanda yahasanze.
RADIOTV10