Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abacancuro bongeye gushyirwa mu majwi mu ntambara yo muri Congo

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Andi makuru y’ibyabaye ubwo abacancuro bamanikiraga amaboko M23 n’ibyabanjirije kunyuzwa mu Rwanda bataha
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buravuga ko abarwanyi b’uruhande bahanganye barimo abacancuro b’abanyamahanga, bagabye ibitero ku baturage no ku birindiro by’abarwanyi b’iri huriro.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ari na bwo hagabwe ibi bitero.

Lawrence Kanyuma yavuze ko AFC imenyesha abarimo imiryango Mpuzamahanga ko abarwanyi barwanirira uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rukomeje kurenga ku ku mwanzuro wo guhagarika imirwano.

Yakomeje agira ati “Kuva saa sita kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, abo barwanyi bagizwe byumwihariko n’abacancuro b’abanyamahanga, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Kadasomwa no mu bice bihakikije ndetse no ku birindiro byacu.”

Yakomeje avuga ko ibi bitero byatumye hari abaturage benshi bahatakariza ubuzima ndetse benshi bakava mu byabo bahunga ibitero by’indege zitagira abapilote by’uru ruhande bahanganye.

Kanyuka kandi avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 rizakomeza kurwana ku baturage b’abasivile ribarinda ndetse rinaburizamo ibi bitero kandi rikajya guhangana n’ababigaba aho babitangiriza.

Kanyuka kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukoresha abacancuro nyamara bizwi ko hari abigeze gukora amarorerwa muri iki Gihugu bigeze gufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 bakabareka bagataha.

Ati “Bitandukanye n’ibyabereye i Goma, aho abacancuro babarirwa mu magana bemerewe gusubira iwabo nyuma yo kutwicira abaturage, bityo rero ibikorwa byabo by’ubukozi bw’ibibi ntibizatuma umutekano ugaruka.”

Abarwanyi b’abacancuro bakomoka muri Romania bakabakaba 300 bafashwe na M23 mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo uyu mutwe wafataga umujyi wa Goma, nyuma y’imirwano ikarishye yahuje abarwanyi bawo n’uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa yanisunze abacancuro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Eng.- Over 500 Rwandans return from DRC

Next Post

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.