Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igira inama abacuruzi bato bafite ibicuruzwa bashaka kohereza hanze, ko bakwishyira hamwe kugira ngo ibiciro by’ubwikorezi bigabanuke, mu gihe hari benshi bagaragaza ko kimwe mu bibazitira kubyohereza ari ibiciro by’ubwikorezi bigihanitse.
Baratangaza ibi mu gihe kuri uyu wa 25 nzeri 2024, ba rwiyemezamirimo bato batangiye kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga bihurije hamwe, mu rwego rw’Isoko rusange Nyafurika.
Euphrosine Niyidukunda Mugeni, rwiyemezamirimo ufite uruganda rutunganya amavuta avuye muri avoka, avuga ko byari bimugoye koherezaya umusaruro w’ibyo akora mu mahanga kubera ubushobozi ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bitoroshye.
Ati “Ibicuzwa byanjye byageraga mu karere ka Kenya ariko nkagira imbogamizi z’uko bizagera no ku yandi masoko hirya y’akarere, ndibuka twagiye muri Ghana dusanga hari isoko ariko tukagira imbogamizi zo kugeza umusaruro wacu kuri iryo soko.”
Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto yaje kwihuza na bagenzi be, babona umufatanyabikorwa uzajya ubagurushiriza umusaruro wabo ku isoko ryo muri Ghana ku giciro kisumbuye kandi mu buryo bwizewe.
Ati “Kuri ubu twabonye umufatanyabikorwa ugiye kudufasha ku buryo bwo kugeza umusaruro wacu muri iki Gihugu, ni isoko ryiza ryizewe ndetse rifite n’igiciro cyiza.”
Indege y’ubwikorezi ya RwandAir ifasha Abanyarwanda bashaka kohereza ibicuruza byabo mu mahanga ariko bafite ibiro byibura toni 1 000 kuko ibagabanyiriza hafi kimwe cya kabiri cy’ubwikorezi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence arahamagarira n’abandi ba rwiyemezamirimo bato kwishyira hamwe kugira ngo bafashwe kohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ryo hanze.
Yagize ati “Iyo aba barwiyemezamirimo bishyize hamwe bakusanya ubushobozi bucye bafite bakohereza ibintu byabo mu mahanga, bakabona amafaranga bakunguka kurusha ku isoko ry’imbere mu Gihugu, kuko kubyohereza ari umwe ntabwo yabishobora kubera ikiguzi cy’ingendo.”
Aba barwiyemezamirimo bari kohereza ibicuruzwa byabo mu Bihugu bya Afurika, bari kungukira ku isoko rusange rya Afurika, kuko barimo kugabanyirizwa imisoro ku kigero cya 90% nk’uko bikubiye mu masezerano arishyiraho.
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha k’Ukwakira u Rwanda ruzakira inama ihuza abashoramari bari hagati y’ 1 000 n’ 1 500 bo ku Mugabane wa Afurika, aho bazasobanurira ba rwiyemezamirimo uko bageza umusaruro wabo ku masoko mpuzamaganga no kwigira hamwe uko bakongerera agaciro k’ibyoherezwa hanze y’Afurika.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10