Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite bagize Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC, babajije Ikigega BDF gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, impamvu inguzanyo cyakwa, zitinda gutangwa, batanga urugero rw’abahinzi bayatse bakayihabwa nyuma y’iminsi 271.

Iki Kigega cyashinzwe muri 2011 gifite inshingano zo gufasha imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo. Iyo mishingairimo n’ubuhinzi n’ubworozi.

Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari warangiye wa 2024-2025, igaragaje ko iki kigo cyagize ubukerererwe bukabije mu guha abahinzi inguzanyo bari basabye.

Ibi byagarutsweho n’Abadepite bagize PAC ubwo ubuyobozi bw’iki Kigega BDF bitabaga iyi Komisiyo imaze iminsi yumva ibisobanuro by’Ibigo n’inzego za Leta byagaragaweho amakosa y’imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta muri iyi Raporo y’Umugenzuzi w’Imari.

Depite Mussolin Eugene yagize ati “Gutinda mu kwemeza inguzanyo igihe kirekire kandi zishingiye ku buhinzi, icyo cyo giteye impugenge, ntanze urugero hari abari basabye  inguzanyo y’asaga miliyoni 17 ariko iyi nguzanyo ikerererwa kwemezwa ku minsi igera kuri 271, ubanza igihe cyo guhinga no gutera kiba kirangiye ndetse uwahinze aba yejeje yanasaruye.”

Akomeza agira ati “Tukibaza rero BDF impamvu bitinda mu kwemeza inguzanyo cyane cyane izijya mu buhinzi bakidusobanurire, dukore iki kugira ngo iyi mishinga yitabweho Igihugu kibone ibyo kurya?”

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yemeye ko ubu bukerererwe bukigarara, gusa avuga ko bashyizeho ingamba kubikosora.

Yagize ati “Muri rusange rero icyo navuga ni uko hari ubukererwe bukigaragara muri serivise zimwe na zimwe zihariye, icyo nk’ubuyobozi tugomba kwiyemeza ni ukugabanya ubukererwe byashoboka bukavaho.”

Yakomeje agira ati “Ingamba rero twashyizeho, icya mbere ni ugushyiraho amabwiriza agenga imitangire ya serivise tukayagaragariza abatugana bose, icya kabiri ni uko twashyizeho abakozi badukurikiranira buri munsi uko serivise itangwa.”

Si ubwa mbere iki Kigega kigaragarwaho amakosa y’imicungire y’imishinga, kuko na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka ya 2023-2024, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri 2024 BDF yagombaga kwishingira inguzanyo z’imishinga 2 733 buri mwaka, ariko kugeza mu 2023 bari bamaze kwishingira imishinga 5 418 bingana na 49,6%.

Vincent Munyeshyaka yemeye ko muri BDF hakirimo ubukererwe ariko ko hashyizweho ingamba

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Next Post

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.