Abadepite bagize Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC, babajije Ikigega BDF gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, impamvu inguzanyo cyakwa, zitinda gutangwa, batanga urugero rw’abahinzi bayatse bakayihabwa nyuma y’iminsi 271.
Iki Kigega cyashinzwe muri 2011 gifite inshingano zo gufasha imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo. Iyo mishingairimo n’ubuhinzi n’ubworozi.
Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari warangiye wa 2024-2025, igaragaje ko iki kigo cyagize ubukerererwe bukabije mu guha abahinzi inguzanyo bari basabye.
Ibi byagarutsweho n’Abadepite bagize PAC ubwo ubuyobozi bw’iki Kigega BDF bitabaga iyi Komisiyo imaze iminsi yumva ibisobanuro by’Ibigo n’inzego za Leta byagaragaweho amakosa y’imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta muri iyi Raporo y’Umugenzuzi w’Imari.
Depite Mussolin Eugene yagize ati “Gutinda mu kwemeza inguzanyo igihe kirekire kandi zishingiye ku buhinzi, icyo cyo giteye impugenge, ntanze urugero hari abari basabye inguzanyo y’asaga miliyoni 17 ariko iyi nguzanyo ikerererwa kwemezwa ku minsi igera kuri 271, ubanza igihe cyo guhinga no gutera kiba kirangiye ndetse uwahinze aba yejeje yanasaruye.”
Akomeza agira ati “Tukibaza rero BDF impamvu bitinda mu kwemeza inguzanyo cyane cyane izijya mu buhinzi bakidusobanurire, dukore iki kugira ngo iyi mishinga yitabweho Igihugu kibone ibyo kurya?”
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yemeye ko ubu bukerererwe bukigarara, gusa avuga ko bashyizeho ingamba kubikosora.
Yagize ati “Muri rusange rero icyo navuga ni uko hari ubukererwe bukigaragara muri serivise zimwe na zimwe zihariye, icyo nk’ubuyobozi tugomba kwiyemeza ni ukugabanya ubukererwe byashoboka bukavaho.”
Yakomeje agira ati “Ingamba rero twashyizeho, icya mbere ni ugushyiraho amabwiriza agenga imitangire ya serivise tukayagaragariza abatugana bose, icya kabiri ni uko twashyizeho abakozi badukurikiranira buri munsi uko serivise itangwa.”
Si ubwa mbere iki Kigega kigaragarwaho amakosa y’imicungire y’imishinga, kuko na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka ya 2023-2024, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri 2024 BDF yagombaga kwishingira inguzanyo z’imishinga 2 733 buri mwaka, ariko kugeza mu 2023 bari bamaze kwishingira imishinga 5 418 bingana na 49,6%.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10