Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe batwaye magendu y’imyenda ya Caguwa mu modoka isanzwe itwara abagenzi, bemereye Polisi ko iyo magendu bari bayikuye muri Tanzania, bavuga n’uko babigenje ngo bayinjize mu Gihugu.
Aba bagabo, barimo umwe w’imyaka 36 na mugenzi we wa 32, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Rwanteru mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina ku manywa y’ihangu saa munani.
Bari batwaye iyi myenda mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace isanzwe ikoreshwa mu gutwara abagenzi, aho bari bafitemo amabalo arindwi y’iyi myenda ya Caguwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze aba bagabo bafashwe nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage.
Ati “Batanze amakuru ko hari imodoka irimo abagabo babiri, isanzwe itwara abagenzi ariko noneho ikaba iturutse ku Rusumo ipakiye imyenda ya caguwa bacyeka ko yinjijwe mu buryo bwa magendu.”
SP Hamdun Twizeyimana yakomeje agira ati “Abapolisi bahise bajya muri ako gace barabahagarika, barebye mu modoka basangamo iyo myenda amabalo 7, ni ko guhita bafatwa.”
Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko aba bagabo bakimara gufatwa, biyemerera ko iyo myenda bayikuye muri Tanzania mu buryo bwa magendu, aho baje bayikoreye ku mutwe, bayambutsa umupaka bifashishije inzira yo mu mazi mu masaha ya nijoro, hanyuma bayipakira mu modoka, bakaba bari bagiye kuyiranguza mu Mujyi wa Kigali.
ICYO AMAGEKO ATEGANYA
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
RADIOTV10