Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rusizi n’aka Karongi bavuga ko kuba baheka abana ntagitangaza kirimo kuko abo baba bahetse ari abana babo ndetse ko nta n’impamvu yo kuvunisha abagore ababo, bakanenga ababaseka, bakavuga ko batacengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Baziga Etienne wo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 ahetse umwana we, yavuze ko hari igihe umugore we aba atari mu rugo, yagiye gushakisha ibitunga urugo, bityo ko ntacyamubuza gusigarana abana no kubakorera ibyo basanzwe bakorerwa na nyina.
Avuga ko ntakimubuza no guheka abana babo ndetse ko yabikoze kuva ku mwana wa mbere ubu bakaba bamaze kugira abana bane, ariko ngo abamubonye ahetse umwana, bavuga ko umugore we yamuhaye cishwaha.
Ati “Njyewe mbona guheka umwana wanjye ari nkuko nyina na we yamuheka kuko twese tugomba gufatanya kuko umwana iyo avutse ari uw’ababyeyi babiri.”
Avuga ku bamuseka, Baziga yagize ati “Abasetsi se hari igihe batabayeho? Urabihorera bagaseka nyine, none se byagenda gute? Baba bavuga ngo hari ibintu abagore baha abagabo babo ngo bikabica mu bwonko ngo bajye birirwa barera abana, ariko nkanjye iyo mbyaye umwana muha agaciro kuko nanjye aba yaramvunnye kugira ngo mubone, hari n’ababuze.”
Abagore baturanye n’uyu muryango, bavuga ko abagabo bose bamera nk’uyu w’umuturanyi wabo kuko bibagora iyo bagiye mu mirimo itandukanye nko gutashya no kwahirira amatungo bakagenda bahetse abana.
Umwe ati “Guheka umwana ugiye mu kazi biravuna cyane, ariko we aramuruhura, akamutwaza umwana, akamusigarana akamuha icyo kurya n’icyo kunywa, yarira akamuheka, akamuryamisha.”
Nsabimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, na we ni umugabo uheka abana be, yaganiriye na RADIOTV10 ubwo yari mu rugendo n’umugore we amutwaje umwana bagiye kumukingiza.
Avuga ko kuba atwaza umugore we umwana nyamara bidakorwa n’abagabo benshi, bitamutera ipfunwe kuko we aha agaciro ubwubahane n’urukundo afitanye n’umugore we bityo ko atagomba kumuvunisha.
Ati “Mu gihe ubanye n’umudamu wawe neza nta mpamvu yo kudafatanya buri kimwe cyose. None se ko ubundi aba ari uwawe, ni yo mpamvu ntakintu mwagombye kunyuranya hagati yanyu.”
Asubiza ababibona nko kuba umugore yaramugize inganzwa, Nsabimana yagize ati “Nta gisebo kirimo kuko iyo nza kumva ko kirimo simba namutwaye, nta murimo w’umugore ukibaho nta n’umurimo w’umugabo ukibaho twese tugomba kubifatanya.”
Abakurikiranira hafi iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, bavuga ko kuba umugabo yaheka umwana we ntakibazo kirimo ahubwo ko binongera urukundo hagati y’umwana na Se mu gihe ubusanzwe abana bakunda kwiyumvamo cyane ababyeyi b’abagore kuko ari bo bahorana na bo bakanabaheka.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10