Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bagowe n’imihereho ya buri munsi, kuko no kubona ibyo kurya byabaye ihurizo ritoroshye, bagasaba ko na bo bashyirwa mu bahabwa inkunga y’ingobona muri gahunda ya VUP.
Abaganiriye na RADIOTV10 bo mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko batazi impamvu batangirwa ubwisungane mu kwivuza ariko ntibahabwe amafaranga y’abageze mu zabukuru yakabaye abafasha mu masaziro yabo.
Munyankotore François yagize ati “Twebwe abasaza tugowe n’imibereho kuko nta mbaraga dufite ngo tujye kwikorera ishwagara, ayo mafaranga y’ingoboka ntayo tubona kandi twumva abandi bayahabwa.”
Ntawirengagiza Marie Rose na we yagize ati “Habamo kurobanura, baduhamagaje ku Kagari tugezeyo sosiyari aratubwira ngo na bo banditse barabakuramo, kandi bantangira ubwisungane mu kwivuza, ubwo rero sinzi impamvu bataduha amafaranga y’ingoboka kandi nta mibereho dufite.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Musanze, Ntirenganya Martin yabwiye RADIOTV10 ko hari uburyo bariya baturage bafashwamo, ariko ko badakwiye kugendera ku kuba bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ngo bumve ko bigomba kujyana no guhabwa inkunga y’Ingoboka ya VUP.
Yagize ati “Ntabwo kuba utangirwa Ubwisungane mu kwivuza bisobanuye ko uhabwa amafaranga y’ingoboka, oya pe, hari ubundi buryo tubafashamo rwose kuko bifite amategeko abigena.”
Nta mibare y’abahabwa amafaranga y’ingoboka azwi nka Direct Support itangazwa n’akarere ka Musanze kuko ubu bari gushyirwa muri sisitemu.


Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10